SPECIAL DAY.... Uyu munsi mu mateka: Taliki 24 Kamena Uyu munsi - TopicsExpress



          

SPECIAL DAY.... Uyu munsi mu mateka: Taliki 24 Kamena Uyu munsi ni taliki ya 24 Kamena 2013, ni umunsi w’ 175 w’ umwaka hakaba hasigaye iminsi 190 ngo umwaka urangire. Ibyabaye kuri iyi taliki ya 24 Kamena 1894 – Niho hafashwe umwanzuro n’ akanama gashizwe gutegura imikino Olympics ko iyi mikino izajya ikinwa nyuma y’ imyaka 4. Impamvu kwari uguhereza umwanya abakinnyi bazagitabira bakitegura neza ndetse n’ imijyi igomba kuryakira ikabanza ikitunganya. 1995 – Africa yepfo yatsinze NewZealand 15-12 ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’ isi cya Rugby umukino waberaga Ellus Park mu mujyi wa Johannesburg muri Africa Yepfo. Umushyitsi mukuru kuri uyu mukino yari Nelson Mandela wari wambaye umwenda w’ umukinnyi Francois Penaar wari kapiteni w’ ikipe ya South Africa. 2010 – John Isner ukomoka muri United States yatsinzwe na Nicolas Mahut ukomoka muri France mu irushanwa rya Wimbledon umukino wamaze amasaha 11 n’ iminota 5 umukino wakinwe mu minsi itatu. Uyu niwo mukino waciye agahigo mu mateka ya Tennis ko umaze umwanya muremure ukinwa. Abavutse kuri iyi taliki ya 24 Kamena 1895 – Havutse Jack Dempsey, wakinaga umukino witeramakofe akaza kuba champion ku isi muri uyu mukino mu myaka ya 1919-26. 1978 – Havutse Juan Román Riquelme ukomoka muri Argentine akaba umukinnyi w’ umupira w’ amaguru ukinira ikipe ya Boca Juniors muri Argentine akaba yujuje imyaka 35. 1978 – Havutse Luis García ukomoka muri Espagne akaba umukinnyi w’ umupira w’ amaguru ukinira ikipe ya Pumas muri Mexico akaba yujuje imyaka 35. 1980 – Havutse Cicinho ukomoka muri Brazil akaba umukinnyi w’ umupira w’ amaguru ukina inyuma mu ikipe ya Sport Recife muri Brezil akaba yujuje imyaka 33. 1982 – Havutse Kevin Nolan umwongereza ukina umupira w’ amaguru akaba kapiteni w’ ikipe ya West Ham mu bwongereza akaba yujuje imyaka 31. 1985 – Havutse umukinnyi w’ umupira w’ amaguru Diego Alves Carreira ukomoka muri Brazilzamu akaba ari umuzamu w’ ikipe ya Valence muri Espagne akaba yujuje imyaka 28. 1987 – Havutse Arturo Lupoli akaba umukinnyi w’ umupira w’ amaguru ukomoka mu butaliyani ubu ukinira ikipe ya Grosseto muri Italy, akaba yaranyuze mu makipe nka Parma, Arsenal na Derby County, akaba yujuje imyaka 26. 1987 – Havutse Lionel Messi, umukinnyi w’ umupira w’ amaguru ukomoka muri Argentine ukinira ikipe ya FC Barcelona muri Espagne. Uyu niwe mukinnyi umwe rukumbi umaze kwegukana FIFA Ballon d’ Or inshuro enye zose akaba yujuje imyaka 26. 1988 – Havutse Micah Richards, ni umukinnyi w’ umupira w’ amaguru ukomoka mu bwongereza akaba akinira ikipe ya Manchester City mu bwongereza; akaba yujuje imyaka 25. 1992 – Havutse David Alaba, umukinnyi w’ umupira w’ amaguru ukomoka muri Austria akaba akinira ikipe ya Bayern Munich mubudage; akaba yujuje imyaka 21. Abapfuye kuri iyi taliki ya 24 Kamena 2007 – Hapfuye Derek Dougan, yari umukinnyi w’ umupira w’ amaguru wakomokaga muri Ireland yamajyepfo akaba yarakiniye ikipe nka Aston Villa, Wolves aho yaciye agahigo ko gutsinda ibitego bitatu mu mukino umwe (hat-trick) mu marushanwa nka Premier League, Championshirp, FA Cup, League one, Carling Cup, ndetse na UEFA Cup. Akaba ariwe mukinnyi ukomoka muri Ireland wabashije gukora aya mateka. 2012 – Hapfuye Miki Roqué, yari umukinnyi w’ umupira w’ amaguru wavukiye I Barcelona muri Spain wanyuze mu makipe nka Liverpool ubwo yatozwaga na Rafael Benitez, ajya kwerekeza muri Real Betis ari naho yaje kwitaba Imana abarizwa azize indwara ya Canceri taliki ya 14 Kamena 2012. rwandasport
Posted on: Mon, 24 Jun 2013 11:38:27 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015