Twahoze tuvuga ibya Hijja ariko noneho za sms maze iminsi mbona - TopicsExpress



          

Twahoze tuvuga ibya Hijja ariko noneho za sms maze iminsi mbona ndetse niyi nkuru yabashehe nsanze abo twita abamenyi bidini barahindutse mpemuke ndamuke. Nta na rimwe ndumva impaka bashwana baharanira ko nibura bakemura ibibazo byimishahara yabarimu bigisha mu mashuri ya kisilamu, abakozi ba Radio VOA, abatishoboye basabiriza ( nako babandikiye amabaruwa abirukana ku misigiti), audit cg gukorerwa igenzura kubera imikoreshereze mibi yumutungo, kubaka icyicaro HQ,nibindi...None ubu barasanga guhirika Mufti aribyo bizarangiza ibibazo!!! Nyamara hari amakuru avuga ko ibi bije nyuma yiminsi mike nta nicyumweru gishize habaye inama agatsiko kabashehe baherutse kugirira mu rugo rwumwe muribo. Harya buriya buri mushehe nta kindi yakora ubuzima bwe ni muri AMUR? Ese bazakomeza kubeshwaho namaturo cg nabarabu ntabwo bakwihangira umurimo? ko batanga integuza bamaze kubona uzamusimbura? ubu se nukuvuga ko mu bibazo byose u Rwanda rufite, icyabayislamu aricyo cyananianye kubonerwa umuti? Iyi rwaserera izakomeza kugeza ryari, hagize utanga umuti ko uwanjye ndimo kuwuvuguta
Posted on: Wed, 10 Sep 2014 05:45:30 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015