U RWANDA RWAHAWE IBENDERA RYA INTERPOL U Rwanda rwahawe ku - TopicsExpress



          

U RWANDA RWAHAWE IBENDERA RYA INTERPOL U Rwanda rwahawe ku mugaragaro ibendera ry’Umuryango wa Polisi Mpuzamahanga (Interpol) nk’ikimenyetso gihabwa igihugu kizakira inama rusange ngarukamwaka y’uwo muryango, ikazabera i Kigali mu Gushyingo umwaka utaha. Guhabwa iri bendera byabaye kuwa 7 Ugushyingo 2014 mu nama rusange ngarukamwaka ya Interpol yabereye i Monaco mu Bufaransa kuva tariki ya 3 Ugushyingo 2014. Ku ruhande rw’ u Bufaransa ibendera ryatanzwe n’Umuyobozi wa Polisi i Monaco Asso Régis naho ku ruhande rw’u Rwanda ryakiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana. IGP Gasana ati”Twishimiye kuzakira inama rusange ya Polisi Mpuzamahanga, iyi nama izaba mu 2015 izabera mu mujyi ufite isuku kandi ufite umutekano. Abashyitsi bagera 1500 baturutse mu bihugu 190 bazitabira iyo nama.” igihe/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwahawe-ibendera-rya
Posted on: Sat, 08 Nov 2014 08:36:00 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015