UBUHANUZI BW U RWANDA MU MYAKA 50 IRI IMBERE ABANTU NTIBABUVUGAHO - TopicsExpress



          

UBUHANUZI BW U RWANDA MU MYAKA 50 IRI IMBERE ABANTU NTIBABUVUGAHO RUMWE! WOWE URABUVUGAHO IKI? Igiterane “U Rwanda mu biganza by’uwiteka “ cyateguwe n’impuzamatorero za Fobacor, Alliance, Cepr, EAR n’izindi mu ntangiriro zuyu mwaka, cyasize ubutumwa bukomeye ku Rwanda. Mu myaka 50 iri imbere: 1.Abanyarwanda benshi bazatunga indege zabo bwite. 2.U Rwanda ruzakama ubutunzi bw’ibihugu by’ibihangange. 3.Inyubako nyinshi zikomeye zubakwa muri iki gihe zizasubirwamo kubera iterambere. 4.Amahoteli akomeye ya gikristu agiye kubakwa. 5.U Rwanda ruzagira ubucuruzi buri ku rwego rwa Dubai. 6.Kuba u Rwanda rugiye gukomera mu by’ubucuruzi, imisoro iziyongera cyane mu bice by’imijyi, kubera abanyamahanga benshi 7.Mu myaka 50 iri imbere, amabuye menshi y’agaciro ahishe mu butaka bw’u Rwanda azavumburwa acukurwe cyane. 8.Hari igihe kizagera ishyamba rya Nyungwe rigirire akamaro gakomeye u Rwanda kubera ubukerarugendo buzahakorerwa. 9.Hari petroli nyinshi iri mu Rwanda.Muri iyi myaka 50 izacukurwa. 10.Abanyarwanda babiri bagiye kuba abacuruzi ba mbere muri Afrika mu bijyanye n’ubucuruzi.Hari n’abandi babiri bazaba abacuruzi bakomeye ku rwego rw’isi. 11.Hari igihe umugezi wa Nyabarongo uzuzura ugende urenge Gitarama na Bugesera ku buryo kuhagenda bizajya bisaba amato. 12.Hari igihe Viza y’u Rwanda izahenda kuruta iy’abanyamerika.Benshi bazifuza kugira ubwenegihugu bw’u Rwanda. 13.Ibihugu bikomeye bizaza gushaka inama ku Rwanda.Ruzinjira mu bihugu bifata ibyemezo ku isi.Ruzahabwa ubuyobozi ku rwego rwa Afrika. 14.Abasirikare b’u Rwanda bazakenerwa henshi ku isi maze bajye bahemberwa ku masaha. 15.Mu buhinzi, abanya “Isirayeli bazaza gutura mu Rwanda bityo bigishe abanyarwanda ubuhanga.Inganda zikomeye n’amazu akomeye bizubakwa n’abanyamerika. 16.Ubutaka bw’u Rwanda bwatwawe buzagaruka ku Rwanda. 17.Hari amazu 20 akomeye azubakwa azahindura isura y’umujyi wa Kigali.Kuri ubu nta n’imwe irubakwa. 18.Uruzi rwa Muhazi ruzuzura kandi ruzavumburwamo ubutunzi bukomeye. 19.Ikiyaga cya kivu nacyo kizavumburwamo ubutunzi bukomeye. 20.Amateka y’u Rwanda arahindutse. 21.Abashoramali benshi bagiye kuza. 22.Abahanga bagiye kuba benshi bitangaje. 23.Umujyi uzaguka, Nyamata na Rwamagana tuzahinduka uduce tw’umujyi. 24.Abashumba benshi bagiye kunanirwa bate amatorero yabo.Bamwe bazapfa mu buryo butunguranye kubera ibyaha bikomeye bazaba barakoze, abandi nabo bazapfa kuko bazaba bananiwe.Hagiye kuvuka abasore bafite umuhamagaro bazasimbura aba bashumba. 25.Mu Rwanda hagiye kuba igicaniro kidasanzwe kizafasha imigabane y’isi yose mu by’ububyutse. 26.Muri za gereza hagiye kubaho ububyutse butigeze kubaho. Abakiri bato mwese muhumure mushonje muhishiwe! Wowe ubu buhanuzi urabuvugaho iki? (Source: Isange)
Posted on: Thu, 06 Nov 2014 07:56:01 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015