URUTONDE RWABAMI BAYOBOYE U RWANDA NIMYAKA - TopicsExpress



          

URUTONDE RWABAMI BAYOBOYE U RWANDA NIMYAKA BIMIYEHO INGOMA Hafatiwe ku nyandiko za Alexis Kagame n’abandi banditse ku mateka y’u Rwanda, Abami 28 ni bo bayoboye u Rwanda kuva ahayingayinga umwaka wa 1000. N’ ubwo uburyo buhamye bwo kwandika no kubara imyaka ku rwego mpuzamahanga bwari butaragera mu Rwanda, hifashishijwe ubuhanga bunyuranye hakorwa icyegeranyo kigaragaza ibihe n’ imyaka Abami b’ u Rwanda baba baragiye bayobora ku Ngoma zabo. Bimwe mu byagendeweho hakorwa uru rutonde ni ibikorwa bikomeye byaranze ingoma ya buri mwami, igereranya ry’igihe cye cyo kwima n’icy’abandi bami bo mu bihugu byari bikikije u Rwanda, ibitero bikomeye byagabwe, inzara zateye, impinduka zidasanzwe mu buyobozi cyangwa mu mibereho ya Rubanda n’ibindi. Kugeza ubu , mu nyandiko zakozwe, iyagaragaweho kwegera cyane ibihe nyabyo ni igaragaza uko Abami b’u Rwanda bakurikiranye n’imyaka bimye ingoma, mu buryo bukurikira: Kuva mu mwaka wa 1000 kugeza mu wa 1960 1. Gihanga I Ngomijana (1091-1124). 2. Kanyarwanda Gahima (1124-1157). 3. Yuhi I Musindi (1157-1180). 4. Ndahiro I Ruyange (1180-1213). 5. Ndoba (1213-1246). 6. Samembe (1246-1279) 7. Nsoro I Samukondo (1279-1312). 8. Ruganzu I Bwimba (1312-1345). 9. Cyilima I Rugwe (1345-1378). 10. Kigeli I Mukobanya (1378-1411). 11. Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I (1411-1444). 12. Yuhi II Gahima II (1444-1477). 13. Ndahiro II Cyamatare (1477-1510). 14. Ruganzu II Ndoli (1510-1543). 15. Mutara I Nsoro II Semugeshi 1543-1576). 16. Kigeli II Nyamuheshera (1576-1609). 17. Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura (1609-1642). 18. Yuhi III Mazimpaka (1642-1675). 19. Cyilima II Rujugira (1675-1708). 20. Kigeli III Ndabarasa (1708-1741)* Karemera Rwaka : (Ku rutonde ntabarwa kuko yabaye umusigarira wa Ndabarasa ubwo yarwaraga amakaburo) 21. Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo (1741-1746) 22. Yuhi IV Gahindiro (1746-……?) 23. Mutara II Rwogera (1830-1853). 24. Kigeli IV Rwabugili (1853-1895). 25. Mibambwe IV Rutarindwa (1895 -1895).Yakorewe kudeta na Yuhi V Musinga nyuma yintambara yo kurucunshu! 26. Yuhi V Musinga (1895-1931). 27. Mutara III Rudahigwa (1931-1959) 28. Kigeli V Ndahindurwa (1959-1960) N.B: Bamwe mu bami babaye ibihangange mu ntambara zo kwagura igihugu no kurinda ubusugire bwacyo, abandi babaye ibyamamare ku bw’ inyurabwenge rijimije ryabo ryihariye, abandi babaye ibyatwa ku bw’ ibikorwa bidasanzwe. Cyakora abafite amateka yamenyekanye cyane si bose, bitewe n’ uburyo bw’ ishyinguranyandiko butari buriho muri ibyo bihe, gusa hakaba harakoreshwaga ihererekanyabumenyi bwafatwaga mu mutwe. NGURWO RERO URUTONDE RWABAMI BAYOBOYE U RWANDA, UKO INGOMA ZASIMBURANAGA.
Posted on: Tue, 23 Dec 2014 09:53:07 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015