Umukuru w’ishyaka PDR-Ihumure arifuriza Abanyarwanda umwaka - TopicsExpress



          

Umukuru w’ishyaka PDR-Ihumure arifuriza Abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2015. INDAMUTSO Banyarwanda, banyarwandakazi, nshuti zu Rwanda namwe barwashyaka bishyaka ryacu PDR-Ihumure, nshishikajwe no kubifuliza kurangiza uyu mwaka wa 2014, no gutangira uwa 2015 mu mahoro numugisha wImana. Uyu umwaka mushya muhire wa 2015,uzababere umwaka w’ishya n’ihirwe,umwaka w’ubutabera n’amahoro,umwaka w’amata n’ubuki. Aho muli hose, tubifulije kugira Ihumure kandi muryifulizanye uko mubishoboye buli wese ku giti cye. UMURYANGO WA PDR-IHUMURE Banyarwanda, banyarwandakazi, kuva muntangiliro ryishyaka ryacu no mubikorwa byaturanze, umuryango wa PDR-Ihumure ntitwahwemye kwifuliza abanyarwanda ndetse nabaturanyi bacu amahoro, ukuli no kujya mbere mu bikorwa byabo. Iyi niyo nzira izatuma tugera kucyo twifuza. Ibikomere bituri ku mutima no ku mubili ntibyaduheranye, ahubwo byadufashije kumva ko agaciro kumuntu karwanirwa mukuli, ubutabera nubwubahane. Twabonye ko igihugu cyacu kiremerewe cyane ninyungu za ba rusahulira mu nduru na ba rukaraba nkaba badatinya kugalika ingogo mu gihugu cyacu ndetse no mu kare dutuyemo. Ihumure na démocratie ntabwo ali igitekerezo nikifuzo gusa , ahubwo nurugamba ruhoraho kandi rugamije gutegura amahoro asangiwe na benshi, ali mu gihugu cyacu, ali no mu karere dutuyemo. Aha niho duhamagalirwa gushyira imbaraga zacu. URUGAMBA : Urwo rugamba twatangiye rwali rugamije cyane cyane ingingo 5: 1. Kumvikanisha neza ikibazo cyabana bu Rwanda 2. Kurwanya politiki mpotozi, ikinyoma, niterabwoba bya FPR na Président wayo Kagame. 3. Kwimika ukuli, ubutabera nubwiyunge bwabanyarwanda ndetse nibihugu byabaturanyi. 4. Gusaba ONU ndetse namahanga yose kurushaho, kumva ko amaraso yabana bu Rwanda atari igitambo kizahoraho, ko amateka yanditswe namalira , namaraso yabanyarwanda ali umutwaro nigisebo ku kiremwa-muntu aho kili hose. 5. Gusubiza ijambo abana bu Rwanda, tubaha uburyo bukwiye bwo kubaka igihugu cyacu mu kuli, ubwiyunge nubutabera. Nyamara abeshi murabizi, uru rugamba rwali rukomeye cyane : Byabaye ngombwa ko duhaguruka ngo twishakemo imbaraga zo guhumuliza abana bose b u Rwanda ; Byabaye ngombwa ko duhaguruka tukegera ibihugu byamahanga nabaterankunga ba FPR , tubasobanulira uburemere bwikinyoma cya FPR ningaruka gifite ku bana bu Rwanda ndetse namahanga ; Byabaye ngombwa ko twizibukira imitego myinshi yingoma yigitugu kugirango abo tubwira barusheho kwemera uburemere bwamalira ninduru byabana bu Rwanda ndetse nabaturage bibihugu byabaturanyi. Byabaye ngombwa ko turwanya politiki mbi yo kwikoreza abanyarwanda bose ububi bwa bamwe : duhagurukira kwereka amahanga imigambi mibi yo kwimiira abanyarwanda ubabuza kumvikanisha ikibazo cyimpunzi zidahwema kwiyongeera , aliko cyane cyane dusaba ko amahanga yarushaho kuzishakira umuti nyawo wibibazo byabo ; Aha twegereye kandi twandikiye kenshi abashinzwe ibibazo byimpunzi cyane cyane abali mu bihugu byAfrika, tubasaba gutekereza kubibazo byose bituma impunzi zabanyarwanda zirushaho kwiyongera, dusaba ibihugu byazakiliye kutazitererana badufasha kumvikanisha ibyifuzo byazo. Nubwo byinshi bilimo kurushaho kumvikana, urugamba ruracyakomeza : • Ubu, ubukene niterabwoba byarushijeho kwiyongera mu gihugu • Ubu ntibatinya gutumiza amanama, bakambika kandi bagafotoza abenegihugu mu micezo babahamagalira kujya gutoteza no kumena amaraso yutemera wese cyangwa ushidikanya ku mikorere y’utavuga rumwe na FPR na Kagame. • Ubu aho mbagerezaho ubu butumwa, abavandimwe bacu bimpunzi zili muli Répubulika ya Congo bahangayikishijwe niterabwoba rya FPR. Twebwe rero muri PDR-Ihumure, turashimangira ikifuzo cyimpunzi cyo gutaha mu Rwanda kubushake, mu mahoro nituze nkuko amategeko mpuzamahanga abishyigikira. Reka rero two gucika intege ahubwo turusheho kwegera abashinzwe gucyura izi mpunzi tubasobunurire urugamba tulimo. • Ubu abanyarwanda barababuza kwitekerereza babacamo ibice kugirango babone uko bimakaza iterabwoba no kubanyunyuza imisti bicisha imiryango yabo inzara. • Ubu barahamagarira abasore ninkumi, cyane cyane ingabo zu Rwanda,kubogama no kurushannwa kuba intore za FPR na Kagame aho kubungabunga inyungu zigihugu nizabana bacyo bose. • Ubu baratinyuka bagasenya, bagatwika, bakica abanyarwanda umusubizo kugera ubwo bibarenga, bagatangira gusenya amateme ngo batangire imirambo yabo bishe rubozo babashyira mu magunira; bararunda muli za gereza, barirukana ku kazi, bagafunga bourses zabanyeshuli babaziza ko barose igitandukanye nicyo FPR na Kagame bashaka. • Ubu isura yumunyarwanda n’u Rwanda yaranduye mu mahanga, yibazwaho cyane na benshi bayitiranya na FPR kimwe na Président wayo Kagame, kandi ingaruka zayo nitwe tuzazirengera ndetse nabana bacu. ICYAKORWA : Izi ngaruka zituri hejuru ziradusaba gukomeza urugamba no gukusanyiriza imbaraga kuli izi ngingo zikulikira: Banyarwada,Banyarwandakazi namwe nshuti z’u Rwanda,ibhe turimo biradusaba kwitonda,tugashishoza kandi tugakorera hamwe, kandi mu gihe gikwiye tugasoza izi gahunda z’ingenzi : 1. Kwongera umurego muguhuza imbaraga zacu, buli wese mu rwego alimo , 2. Kudata ikizere kuko Immana ili kumwe natwe 3. Guhaguruka twese tukaranduruna nimizi ingoma ya FPR idatinya guhahamura , kwica-rubozo ibibondo, abato nabakuru,yarangiza abasigaye, ikabashinyagulira ibasaba kwifotoza baceza, bakoma mu mashyi ngo bagaragaze ko balimo kwiha agaciro, ko barushaho kuba abanyarwanda kandi intimba yabamaze !!!! 4. Kwamaganira kure politiki yubwiyahuzi Kagame na FPR badasiba gushoramo abana bu Rwanda, tukabereka ko inyungu zigihugu zitandukanye ninyungu zabibone badashaka kwemera ko igihe kigeze cyo gusaba imbabazi igihugu cyose ndetse namahanga. 5. Guhamagalira abana bose bu Rwanda, abali mu gihugu hagati ndetse n’abagizwe impunzi, kurushaho kwizibukira no kwitandukanya nikinyoma niterabwoba, bagaharanira kubaka igihugu cyacu mukuli n’ubutabera. 6. Kwimakaza ukuli gushingiye kubwubahane, ubutabera nubwiyunge kuko ali byo bizatugeza ku mahoro nyayo nukwubaka igihugu cyacu. UMWANZURO Ishyaka PDR-IHUMURE irabaha ikizere kandi ubu ibisubizo bili mu maboko n’umutima wacu twese. Nimuhaguruke, murebe igikwiliye igihugu cyacu, mwitaze imitego yose ishaka kubashora mu bwicanyi ninzangano zigamije kuryanisha abana bu Rwanda. Nimurebe aho FPR na Kagame batujyana maze mubereke ko amahoro, ukuli namajyambere bishoboka aliko bikaba bishingiye ku bwubahane, ukuli nubutabera. Ibi bihe tulimo biradusaba ubutwari nukwigomwa byinshi kugirango twebwe nabana bacu turuhuke iterabwoba nikinyoma cya FPR na Kagame uyihagaraliye. Niduharanire ihumure kuli buli mwana wu Rwanda, turwanya ubugome, ikinyoma niterabwoba bya FPR na Kagame, bidahwema kumena amaraso yabanyarwanda. Imana yacu ndetse nubushake bwacu bitugende imbere kandi bitugeze kumahoro nyayo. HARAKABAHO IGIHUGU CYU RWANDA NABANA BACYO . NIMUGIRE IHUMURE . PDR -IHUMURE Paul RUSESABAGINA Président
Posted on: Tue, 30 Dec 2014 23:00:02 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015