Umwami wumuherwe cyane kandi wikundiraga guhiga, yari afite - TopicsExpress



          

Umwami wumuherwe cyane kandi wikundiraga guhiga, yari afite umugaragu wakundaga kumubwira ati nyakubahwa burya buri kintu cyose Imana ikora kiba ari cyiza kandi haba hari impamvu. Umunsi umwe umwami agiye ku rugamba baramurasa bamuca urutoki, wa mugaragu we ati humura nyakubahwa buriya Imana ifite impamvu kandi nta kibi ikora byose ni byiza. Kuba wacitse urutoki buriya nibyo Imana yabonye ari byiza kuri wowe! Ni uko umwami ararakara cyane, ahita ategeka ko uwo mugaragu we yajyanwa mu nzu yimbohe kuko yatinyutse agashinyagurira umwami! Nyuma yigihe gito umwami ningabo ze bagiye mu ishyamba guhiga inyamaswa kuko uwo mwami yashimishwaga no guhiga cyane, bageze mu ishyamba rwagati bahura numutwe wabantu baba mu mashyamba, bashimuta uwo mwami ngo bazamutangeho igitambo ku mana zabo, nyuma bagiye kumusogota ngo bamutangeho itambo basanga yacitse urutoki kandi batangaga igitambo ku muntu udafite inenge ku mubiri, ni uko bamurekura batyo baramureka aragenda kubera ko nta rutoki yagiraga! Ubwo umwami yaratashye, ategeka bwangu ko wa mugaragu we yafungurwa ndetse aramugororera amugira umutware aranamugabira! ISOMO: BURYA IBIKUBAHO IMANA IBA IBIZI KANDI IBYO WITA IBYAGO BYAWE YABIHINDURAMO AMAHIRWE ATANGAJE! TUJYE DUSHIMA KANDI TWIRINGIRE KO IMIGAMBI IMANA IFITE KURI TWE ARI MYIZA NUBWO TUTABIBONESHA UBWENGE BWACU. NDABASABIYE MWESE NGO IBYO MURIMO MUBONA NKIBIGERAGEZO IMANA IZABIBAHINDURIREMO IBISUBIZO KANDI GUSHAKA KWAYO KUZIGANZE ITEKA, NIMUGERA AHO MWIHEBYE BURUNDI IZAHITE YIHESHA ICYUBAHIRO. NIBA WIZERA IMBARAGA ZIMANA, WIKWIRENGAGIZA KWANDIKA UTI AMEN. NIBA USHAKA UMUGISHA KU MANA, SAKAZA UBU BUTUMWA NO KU BANDI UKORA SHARE #Uduk
Posted on: Wed, 19 Nov 2014 14:29:32 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015