“ Uwakubitira imbwa gusutama yazimara” Tito Rutaremara - TopicsExpress



          

“ Uwakubitira imbwa gusutama yazimara” Tito Rutaremara Mukiganiro Senateri Tito Rutaremara yagiriye kuri Radio UBUNTU BUTANGAJE muri iki gitondo tariki ya 20 Nzeli 2014, yagarutse kumakosa akomeye yakozwe n’uwari Perezida wa Senat Ntawukuriryayo J. Damascene, harimo gukoresha nabi umutungo wa Leta aho yagiye mukabare namugenziwe bakiyakiriza Miliyoni ebyiri namagana atandatu. Senateri Tito yavuzeko ubwo J.Damascene Ntawukuriryayo yajyaga muri Mission mugihugu cy’u Bubiligi yasize umusilikare ( GP) umurinda aho mu Bubiligi ajya mu Budage kubonana n’abantu batazwi, kuburyo byabaye ngombwa ko Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yishyuriye Ticket umu GP, aramukurikira rwihishwa ngo hatagira ikimubaho atakizi. Tito ati : Ibaze umuntu mukuru perezida wa Senat iyo hagira umutera icyuma nkuko bagiteye umuhugu we mu Bubiligi ? • S’ibyo gusa Ntawukuriryayo yabazwaga nkuko Senateri Tito Rutaremara yabisobanuye avugako aribyinshi yakoze bibi ariko yabazwaga iby’ingenzi aribwo yaciye umugani agira ati : Erega “Uwakubitira imbwa gusutama yazimara “ .Aha yavuze nko gukoresha nabi umutungo wa Leta yitwaje umwanya we. (Urugero : kwiyakirira hamwe n’abatumirwa be batarenze batatu akazana fagitire irenga miliyoni 2 ngo yishyurwe na Sena.) • Gushaka kwigwizaho ibintu birengeje kamere ( Urugero : ibikoresho byo mu icumbi agenerwa n’amategeko.) akoresha miliyoni 112. • Kubonana n’abahagarariye ibihugu byabo cyangwa imiryango mpuzamahanga mu Rwanda abihishe bagenzi be bo muri biro ya Sena kandi nyuma y’iyo mibonano ntabagaragarize ibyayivuyemo. • Kudakorana neza na bagenzi be bagize biro ya Sena ibyo bikagira ingaruka ku zindi nzego zose za Sena nkuko bigaragara mu ngingo ya 10 y’itegeko ngenga no 08/2012/oL ryo ku wa 02/11/2012 rigenga imikorere ya Sena. • Gukoresha igitugu mu nama y’Abaperezeda ba za komisiyo za Sena. • Kwivanga mu mirimo ishinzwe bagenzi be muri biro ya sena (Urugero : Gushyirishaho abakozi no gutanga amasoko)
Posted on: Sun, 21 Sep 2014 10:45:07 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015