Uyu muswa w’ikinyejana yari agiye kwinjira mu kizamini ngo bamubaze abanza kwegera mugenzi we wari asohotsemo yizeragaho ubuhanga kumurusha ati mbwira ibisubizo ! Aramubwira ati icya mbere ni ’mu busambanyi’, icya kabiri ni ’Zinedine Zidane bakunze kwita Zizou’, icya gatatu ni ’Nyiragongo’ naho icya kane cyo ni ’bamwe barabyemera abandi bakabihakana ariko njyewe ndabyemera’. Aba arinjiye mwarimu ati ko watinze kwinjira wari he ? Arasubiza ati ”mu busambanyi, mwarimu arumirwa. Ati ngaho mbwira, so yitwa nde ? Arasubiza ati Zinedine Zidane bakunze kwita Zizou, mwarimu yifata ku munwa. Arongera aramubaza ati nyoko we yitwa nde ? Arasubiza ati Nyiragongo, mwarimu ati Ibi ni ibiki noneho ? Uyu we ni gati ki ? Niko, ubwo nturi umurwayi wo mu mutwe ? Arasubiza ati bamwe barabyemera abandi bakabihakana ariko jyewe ndabyemera... Mwarimu ati iri ni ishyano noneho ngushije ! Ahita ahamagara ati nimuze mu mujyane i Ndera amazi atararenga inkombe !
Posted on: Fri, 31 Oct 2014 00:46:10 +0000