Abanyarwanda baba muri Tanzania nta byangombwa bahawe ibyumweru - TopicsExpress



          

Abanyarwanda baba muri Tanzania nta byangombwa bahawe ibyumweru bibiri Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete, yatanze igihe kingana n’ibyumweru bibiri ku banyarwanda bari muri Tanzania badafite ibyangombwa bibemerera kubayo. Ibi bije mu gihe kuya 15 Nyakanga 2013, haherutse kwirukanwa Abanyarwanda bafite ubwenegihugu bwa Tanzania, 19 muri bo bakaba bacumbitse mu murenge wa Nyamugari akarere ka Kirehe. Igihe yasuraga agace ka Mugombani, gahana imbibe na Kirehe kuya 28 Nyakanga 2013, Kikwete yavugaga ko adashaka abanyamahanga mu gihugu cya Tanzania, mu rurimi rw’igiswahili yaragize ati “Hatutaki Wahamaji Halamu hapa Tanzania” igihe/amakuru/muri-afurika/u-rwanda/article/abanyarwanda-baba-muri-tanzania
Posted on: Fri, 02 Aug 2013 06:14:28 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015