Amazinaye nyakuri ni Phillip Dube. Yavutse kuya 03 Kanama 1964, - TopicsExpress



          

Amazinaye nyakuri ni Phillip Dube. Yavutse kuya 03 Kanama 1964, avukira mu gace kitwaga Transvaala ubu ni mu Ntara ya Mpumalanga muri Africa y’Epfo. Mama we yari umukozi wo murugo akaba yaritwaga Sarah, naho se yari umunywi w’inzoga kabuhariwe izina rye ntiryakunze kugaragara mu mateka ya Lucky Dube. Nyina akimutwite nibwo se yamutaye, Phillip Dube yaje kuvuka nyina amuha agahimbano ka Lucky . Aka kazina gasobanura umunyamahirwe, bakamwise kuko mbere ye inda zose zavagamo bityo imbaga y’abantu imumenya ku mazina ya Lucky Phillip Dube. Lucky Dube avukana n’abandi bavandimwe babiri Thandi na Patrick . Kuko nyina yakoraga kure Lucky Dube yarezwe na nyirakuru anafata nk’intagereranywa nk’uko Lucky Dube yabibwiye itangazamakuru mu 1999 ubwo yakoreshaga amagambo y’icyongereza agira ati grandmother greatest Love. Lucky Dube yabayeho mu buzima butamworoheye, yakuze akora akazi ko gutunganya ubusitani (gardener), nyuma aza kugana mu ishuli ari naho yatangiriye umuziki. Uko yinjiye mu muziki Ku ishuli we na bagenzi be bariyegeranyije bakora itsinda ririmba , bise The skyway Band, batangiye baririmba mu rurimi ry’ikizuru kandi mu njyana gakondo. Aha yanagiye ahamenyera amatwara ya Rastafari” imyemerereye ya kirasita” yanaje no gukunda cyane. Mu 1982, ni ukuvuga agejeje imyaka 18, Luck Dube yasanze mubyara we Richard Siluma amwinjiza mu itsinda rye The love brothers, baririmbaga mu njyana ya Pop ariko mu rurimi ry’ikizuru, muri icyo gihe Lucky Dube ntiyari afite ubuzima bwiza dore ko umuziki yawufatanyaga n’akazi ko gukora uburinzi (security guard), mu ishyirahamwe (company) rya Hole and Cooke. Kubera ibikorwa byabo, Love brothers na Lucky Dube babengutswe n’inzu ikora umuziki ya Teal Record Company maze bagirana amasezerano y’imikoranire. N’ubwo ibi byose yabifatanyaga n’amasomo, afatanyije n’itsinda The love brothers bakoze Albumya mbere bise Lucky Dube and The supersoul. Nyuma yo gukorana Album ebyiri n’iri tsinda Lucky Dube yahisemo kwikorana ku gite cye (Carrière solo). Nyuma yo kubona ko indirimbo za Reggae Lucky yaririmbaga mu bitaramo arizo zanyuraga benshi kandi bagakunda ubutumwa bwo kurwanya ivangura ahanini ryari ryibasiye iki gihugu”Afurika y’epfo”, nk’uko Peter Tosh yabikoraga, Luck Dube yahisemo kwiyegurira injyana ya Reggae kandi yiga icyongereza. Albums yatangiriyeho ku giti cye Yatangiriye kuri Rastas never die (umurasita ntapfa) mu mwaka w’1984, ntiyakunzwe nk’izo yakoranye na The love brothers, iyi Album yaje no kwikomwa na Leta ya Africa y’Epfo, iracibwa mu mwaka wa 1985, ntibyamuciye intege, kuko mu mwaka w’1985 yahise akora album yise Think about the children, ubuhanga bwe mu muziki ntibwongeye gushidikanywaho. Ibihembo Lucky Dube yagiye ahabwa Mu 1985, yahawe ibihembo 4 bya OKTV Awards abikesha Album ye the prisoner. Mu 1986 yongeye guhabwa igihembo nk’icyo kuri Album Captured alive. Mu1991 yabonye ibihembo bibiri kuri Album House of Exile. AlbumVictims iri mu zamwungukiye cyane yagurishije ama miliyoni menshi ku Isi yose. Mu 1995, kubera ubushongore n’ubukaka bw’umuziki, Lucky Dube yabengutswe na Motown (inzu yatunyaga umuziki muri Amerika, yanakoranaga n’ibihangange Jackson 5, na Michael Jackson ubwe), aha yahakoreye Album yise Trinity. Mu 1996, Album ye Serious Reggae Business, yamuhesheje kuba umuririmbyi mwiza wa Africa wagurishije cyane (Best selling African Recording artist), muri World Music Award. Aha kandi yanahakuye igihembo cy’umuhanzi mpuzamahanga w’umwaka, yakuye muri Ghana Music Awards. Yakurikijeho Albums eshatu zakunzwe kandi zamuhesheje ibihembo muri South African Music Awards. Album ye ya nyuma mbere y’uko yitaba Imana ni Respect, yakoreye mu nzu yari yaramamaye cyane i Burayi mu gutunganya umuziki. Urugendo rwa Lucky Dube mu Rwanda Hari muri FESPAD ya 2006 ubwo icyamamare Lucky Dube cyasesekaraga mu Rwanda, yitwaje abacuranzi be n’ibicurangisho karahabutaka, aho yishimiwe bidasanzwe n’abafana na we aranyurwa, agashya ni uko ubwo yaririmbaga indirimbo Respect yabajije icyo bivuze mu kinyarwanda, akabwirwa ko ari Icyubahiro. Nyuma yo kumusobanurira ahari respect mu ndirimbo ye akaharirimba avuga ati give me icyubahiro, yanaririmbye indirimbo zari kuri Album atari yashyira hanze s. Uretse mu Rwanda, yanakoze ibitaramo mbaturamugabo ahantu hatandukanye ku Isi, kandi agenda aririmbana mu bitaramo n’ibyamamare nka Seneal O’Connor, Peter Gabriel, Sting n’abandi. Hanze y’umuziki Uretse kwicisha bugufi cyane no kuba urugero rwiza, Lucky Dube yanakinnye mu ma film nka Voice in the dark, Getting Lucky na Lucky Strikes Back. Urupfu rwa Lucky Dube Hari ku italiki 18 Ukwakira 2007 ubwo inkuru y’inshamugongo yamamaraga ku Isi ko icyamamare Luck Phillip Dube yarashwe akicwa n’abagizi ba nabi. Benshi ku bw’urukundo bamukundaga batinze kubyemera. Yari amaze kugeza abana be babiri mu rugo rw’umwe mu bavandimwe be ubwo yahindukiraga ahita arasirwa mu gace ka Rosettenville (Johannesburg). Bamurashe, muri Gashyantare 2009 baraburanishijwe bakatirwa burundu. Uru rupfu rwavuzweho byinshi bamwe bati ni abajura bashakaga kumwiba imodoka ye yo mu bwoko bwa Car Chrysler 300c Andi makuru avuga ko Lucky Dube yaba yarazize gushaka kwiyamamariza kuyobora umujyi wa Johannesburg, umwanya uba wubashywe cyane,kandi bari no hafi kwakira igikombe cy’Isi cyahabereye muri 2010. Kuko yari afite imbaga y’abakunzi bakumva ko nta kabuza yagombaga kuwegukana, bityo rero abatarashakaga ko abavutsa uwo mwanya bagahitamo kumuhitana. Abantu benshi bakomeje kwikoma iki gihugu kubera kubavutsa intwari Lucky Dube, Umuhanzi Alpha Brundi we n’ikiniga kinshi, ati umuhanuzi koko arishwe, Les enemies de l’Afrique ce sont les Africains eux-même (abanzi ba Afrika ni abanyafrika ubwabo). Nk’uko yabiririmbwe Lucky Dube, muri Album ye ya mbere Rasta never die, inkuru yabaye impamo kuko ku wa 21 Ukwakira 2008, inzu itunganya umuziki ya Rycodisc yasohoye Album yari atarashyira hanze yise Retrospective, maze mu ku muha icyubahiro ku Isi yose barayigura baranayamamaza karahava. Lucky Phili Dube yatabarutse afite umugore uzwi witwa Zanele, hamwe n’abana 7, mu myaka 25 Lucky Dube yamaze mu muziki yakoze Album 22. Gusa inkumi ye Nkule Dube yakomeje umwuga wa se dore ko na we aca ibintu mu muziki.
Posted on: Wed, 07 Jan 2015 12:44:31 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015