Centrafrique: Perezida Samba Panza yambitse ingabo z’u Rwanda - TopicsExpress



          

Centrafrique: Perezida Samba Panza yambitse ingabo z’u Rwanda imidali y’ishimwe Perezida wa Centrafrique, Samba Panza yambitse imidali y’ishimwe Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mutarama ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa bagaragaje mu butumwa kubungabunga amahoro barimo mu gihe cy’umwaka wose bamazeyo. Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko kuri gahunda yarimo gushimira ingabo z’u Rwanda, imidali bayambitswe ahagana saa yine za mugitondo (10:00) ku isaha yo muri iki gihugu. Perezida Panza ubwe ni we wiyambikiye abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda imidali, abashimira uburyo bitwaye neza mu gihe bamaze cyose. Bivugwa ko izi ngabo z’u Rwanda zafashije mu guhosha umwiryane witirirwa Abakirisitu n’Abayisilamu wari umaze kurenga urugero muri iki gihugu, ndetse banafasha kubaka bimwe mu bikorwa remezo nk’ibiraro, imihanda n’ibindi mu Mujyi wa Bangui, binyuze mu miganda bafatanyije n’abaturage . Itsinda ry’ingabo z’u Rwanda ririmo n’ababaritwa muri 850 rikaba risangiye ubu butumwa n’abandi basirikare boherejwe na Loni ndetse n’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) muri iki gihugu. Gusa bivugwa ko Abasirikare b’u Rwanda bagaragaje itandukaniro mu kunga abanya Centrafrique bitewe n’ubunyamwuga bakomora ku Rwanda rumaze imyaka 20 rwikuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ishuso yari iruta kure ibyaba.
Posted on: Wed, 21 Jan 2015 17:15:28 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015