Hari byinshi bizagaragara uko iminsi igenda ihita ku ruhare rwa - TopicsExpress



          

Hari byinshi bizagaragara uko iminsi igenda ihita ku ruhare rwa Kagame na mucuti we Clinton n´abandi mu mahano yagwiririye Abana b´u Rwanda mu bihe bitandukanye. Ntawabura kuvuga ko Kagame atari kuzigera anarota kuba Perezida muri gihugu cyacu cy´u Rwanda iyo atanyura muri ziriya nzira za gisirikare. Nta bushobozi budasanzwe Abanyarwanda bari kubona muri Kagame binyuze mu matora (niba yumva mubeshyeye afite uburenganzira bwo kumbeshyuza akanabitangira ibimenyetso bitari byabindi byo gutekinika kwa FPR uko nyizi). Ibimenyetso namuha ni mu matora ya 2003 Abanyarwanda benshi ntibamutoye ahubwo we (Kagame) yahisemo kwiyibira amajwi anyuze mu nzego z´ibanze za FPR no muri Komisiyo y´itora ibyo twarabibonye n´amaso yacu kandi sitwe twenyine, mu 2010 byo ntimubimbaze sinari mpari. Mbabazwa n´Abana b´AbaRescapes yafashe amaraso abumvisha ko ari umucunguzi wabo. Clinton nubwo yashyize imbere inyungu z´igihugu ke kandi US ikaba izakomeza gukora ibishoboka byose ngo adakurikiranwa ariko ntibitubuza twe abanyarwanda kumenya ukuri ku ruhare rwe mu mahano yahitanye abana b´u Rwanda bose mu Rwanda no muri Congo. Mbabazwa kandi na bamwe Banyapolitiki ntavuze ngo bavugira abanyarwanda ariko bagatinya kuvuga beruye ko amahanga amwe yagize uruhare mu kwenyegeza ikibatsi cy´amacakubiri yari asanzwe hagati y´amoko mu Rwanda. Abo Banyapolitiki ngo bategereje ko ibyo bihugu bikomeye bizabaha ubutegetsi nkuko babuhaye Kagame. Ngirango kwaba ukwigiza nkana tuvuze ko tutazi ko Ubutegetsii bw´iyo iwacu i Rwanda busigaye busabirwa Washington cg New York, Nubwo ibyo tubizi twe nabo dufatanyije Politiki ya New Generation ntituzahwema kugaragariza abanyarwanda n´Abanyamahanga ukuri kandi ntibizatubuza gutsurira u Rwanda umubano mwiza n´Amahanga. Ubwo butegetsi bumeze nkubu bahaye Kagame bwo gutangaho igitambo Abanyarwanda (Abatutsi n´Abahutu) buzabwijyanire ntabwo dukeneye. Ubutegetsi nyabwo tubutegereje ku banyarwanda nibo tuzakorera, Amahanga tuzakomeza gukorana neza mu BWUBAHANE no muri Cooperation. Byumvikane gutyo. Igihe kirageze ku miryango nka za IBUKA nindi irengera abacitse kw´icumu ngo ive mu kwaha kwa FPR isabe Kagame kurekura ubutegetsi bumukingira ikibaba maze abone kubazwa ku ruhare rwe muri Jenoside yakowe Abatutsi Igihe kirageze ngo Abanyarwanda bose muri Rusange n´Abanyapolitike by´Umwihariko ngo bashirike ubwoba bature basabe ko US irekeraho gukingira ikibaba Kagame n´Agatsiko ke kugirango nabo babazwe ibyo bakoze. Igihe kirageze kandi ngo igihangange US kikubite agashyi cyumveko ubucuti bw´Abanyarwanda n´Abanyamerika kimwe n´inyungu z´Amerika n´u Rwanda ku mpande zombi bizagerwaho mu bwubahane no kwisanzura. Birumvika ko Abanyarwanda banyotewe no kubaka igihugu cyabo batazakomeza kurebera akarengane kamaze imyaka myinshi. Abanyarwanda bakunda igihugu cyabo by´ukuri ntibazakomeza kwihanganira kugaraguzwa agati kwicwa no kuba abagaragu Abagaragu b´Agatsiko. Ukwihangana kugira aho kugarikira. Tubitekerezeho!
Posted on: Fri, 02 Aug 2013 08:07:38 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015