Ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 12 Ugushyingo - TopicsExpress



          

Ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 12 Ugushyingo 2014 None kuwa Gatatu, tariki ya 12 Ugushyingo 2014, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 15 Ukwakira 2014, imaze kuyikorera ubugororangingo. 2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo y’aho imyiteguro y’Inama ya 12 y’Igihugu y’Umushyikirano igeze, isaba inzego bireba kwihutisha ibyo zisabwa kugira ngo iyi nama izagende neza. 3. Inama y’Abaminisitiri yemeje ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Sosiyete Shalimar Flowers Ltd mu gushora imari muri Sosiyete Bella Flowers Ltd mu bijyanye n’ubuhinzi bw’indabyo. 4. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho uko inkunga y’Ikigega Agaciro Development Fund ihagaze mu mpera z’Ukwakira 2014, ishyiraho ingamba zo kunoza uburyo bwo kongera umutungo muri icyo Kigega, inashishikariza Abanyarwanda bose muri rusange gukomeza gushyigikira iki Kigega, biyubakira Igihugu kandi bigakorwa ku bushake. Abagize Guverinoma batanze urugero rwo gushyigikira Ikigega Agaciro Development Fund batanga inkunga ingana na miliyoni makumyabiri na zirindwi z’Amafaranga y’u Rwanda (27.000.000Rwf). 5. Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry’urwandiko rw’abajya mu mahanga rukoranye ikoranabuhanga (e-passport). 6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira: - Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n° 44 bis/2011 ryo kuwa 26/11/2011 rigena Sitati y’Abashinjacyaha n’Abandi Bakozi bo mu Bushinjacyaha Bukuru; - Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu Amasezerano ashyiraho Umutwe wo gutabara mu Burasirazuba bwa Afurika (EASF) yashyiriweho umukono i Malabo muri Repubulika ya Gineya Ekwatoriyale kuwa 26 Kamena 2014; - Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n°10/2011 ryo kuwa 13/05/2011 rigena inshingano, imiterere n’ububasha by’Ingabo z’u Rwanda; - Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu Amasezerano y’impano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda kuwa 01 Ukwakira 2014, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki Mpuzamahanga y’Iterambere ihagarariye Ikigega gishinzwe Ibidukikije ku rwego rw’isi (GEF), yerekeranye n’impano ingana n’amadolari ya Amerika miliyoni eshanu n’ibihumbi magana ane na mirongo inani na zirindwi (5.487.000 USD), agenewe umushinga ugamije kugarura ishusho kamere y’amashyamba no kuyabungabunga; - Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu Amasezerano y’impano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda kuwa 01 Ukwakira 2014, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki Mpuzamahanga y’Iterambere ihagarariye Ikigega cy’Ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere, yerekeranye n’impano ingana n’amadolari ya Amerika miliyoni enye n’ibihumbi mirongo ine na bitanu (4.045.000 USD), agenewe umushinga ugamije kugarura ishusho kamere y’amashyamba no kuyabungabunga; - Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda kuwa 11 Ugushyingo 2014, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n’inguzanyo ingana n’amadetesi miliyoni mirongo itandatu n’eshanu n’ibihumbi magana cyenda (65.900.000 DTS) agenewe Gahunda y’Imiyoborere y’Inzego za Leta; - Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda kuwa 11 Ugushyingo 2014, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n’inguzanyo ingana n’amadetesi miliyoni mirongo itandatu n’eshanu n’ibihumbi magana cyenda (65.900.000 DTS) agenewe gahunda yo kuvugurura Urwego rw’Ubuhinzi, icyiciro cya III; - Umushinga w’Itegeko rigena igabanya ry’umubare w’abagize Ingabo z’u Rwanda, kubakura ku murimo, kubasubiza mu buzima busanzwe no kubirukana. 7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira: - Iteka rya Perezida rigena uburyo bwo gukurikirana no gukora icukumbura ryimbitse ku bikorwa bibangamira ubumwe n’ubwiyunge; - Iteka rya Perezida rishyiraho abagize Komite itoranya abakandida ku mwanya w’ubukomiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu; - Iteka rya Perezida rishyiraho inoti nshya y’ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda (2000FRW) n’iy’ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (5000FRW) zifite agaciro mu Rwanda; - Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho ikiguzi cy’Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda n’icy’inyandiko ziyitangarizwamo; - Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho abagize Inama Ngishwanama y’Ishami rishinzwe iperereza ku mari; - Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Sosiyete BELLA Flower Ltd guhabwa ubutaka bwa Leta buri mu mutungo bwite wayo, bungana na ha 35 buherereye mu Kagari ka Kavumu, Umurenge wa Gishali, Akarere ka Rwamagana, mu rwego rw’ishoramari. 8. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana HATEGEKIMANA Cyrille aba Umujyanama w’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Igenamigambi muri MINECOFIN. 9. Mu bindi: a) Minisitiri w’Umutungo Kamere yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba kizatangizwa tariki ya 29 Ugushyingo 2014. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Gushimangira ubudahangarwa ku ihindagurika ry’ikirere binyuze mu gutera ibiti by’imbuto ziribwa.” b) Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko: - U Rwanda rwongeye gutorerwa kuba umunyamuryango mu Nama Nyobozi y’Ihuriro Mpuzamahanga mu by’Itumanaho guhera mu 2015 kugeza mu 2018 mu nama y’iryo huriro yabereye i Busani, muri Koreya y’Epfo kuva tariki ya 20 Ukwakira kugeza ku ya 7 Ugushyingo 2014. - Tariki ya 11 Ugushyingo 2014 mu Rwanda hatangijwe umuyoboro wa interineti yihuta. Uyu muyoboro urimo gukoreshwa mu Mujyi wa Kigali kandi uzaba wageze mu Gihugu hose bitarenze Kamena 2017. - Tariki ya 22 Ugushyingo 2014 hazatangizwa gahunda y’ibiruhuko ku rubyiruko mu rwego rwo kurinda abana kwishora mu ngeso mbi kubera kubura icyo bakora mu biruhuko. Mu bikorwa biteganyijwe harimo ibijyanye n’amahugurwa y’ubutore: ibiganiro, imikoro ngiro n’imirimo y’amaboko, imikino ngororamubiri, imyiyereko, ibitaramo no guhiga. c) Minisitiri w’Uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzakira Inama ku guhanga ibikorwa bishya muri Afurika mu 2014 guhera tariki ya 18 kugeza ku ya 20 Ugushyingo 2014. Iyi nama izibanda ku guteza imbere uburezi, ishoramari, amahugurwa, guteza imbere imyuga, integanyanyigisho n’ikoranabuhanga mu burezi. d) Minisitiri muri Perezidansi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko: - U Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya ruswa ku itariki ya 9 Ukuboza 2014. Mu Rwanda, kwizihiza uwo munsi bizabanzirizwa n’Icyumweru cyo kurwanya ruswa kizatangizwa tariki ya 29 Ugushyingo 2014 mu Karere ka Bugesera mu gihe cy’Umuganda w’Ukwezi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Kurwanya Ruswa, Inkingi yo Kwigira”. - Icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge ku nshuro ya 7 kizatangira tariki ya 11 kigeze ku ya 16 Ugushyingo 2014. Mu bikorwa byateganyijwe harimo kuganira kuri Gahunda ya Ndi Umunyaranda mu nzego zose, gukusanya amakuru ku bikorwa biteza imbere ubumwe n’ubwiyunge, kuganira ku bumwe n’ubwiyunge mu Turere no mu bigo bya Leta. Imyanzuro izava mu biganiro bizakorwa mu Cyumweru cyahariwe Ubumwe n’Ubumwe izaganirwaho mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 12. e) Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Amasezerano y’Ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’uw’Ibihugu by’Ubumwe bw’Iburayi yemejwe i Buruseli, mu Bubiligi. Intego y’aya masezerano ni ukuzamura ubwinshi n’agaciro k’ibikorwa by’ubuhahirane hagati y’Ibihugu bigize iyo miryango no koroshya uburyo bwo kugera ku masoko manini kandi akungahaye. f) Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Inama ya 16 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba izabera i Nayirobi muri Kenya, tariki ya 30 Ugushyingo 2014. Iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu izabanzirizwa n’Inama ya 30 y’Abaminisitiri bo mu Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba izaba tariki ya 20 kugeza 27 Ugushingo 2014 n’Umwiherero wa 2 w’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ku bijyanye n’ibikorwa remezo izaba tariki ya 29 Ugushyingo 2014. g) Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko: - Inama Nkuru y’Abana ku nshuro ya 10 izabera i Kigali mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, tariki ya 20 Ugushyingo 2014. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Imyaka 20 irashize: dukomeze duteze imbere uburenganzira bw’umwana.” Iyi nama izahuza abana bagera kuri 500 bazaturuka mu Turere twose tw’Igihugu n’abana 20 bazaturuka muri Afurika y’Iburasirazuba. Intego zihariye z’iyi nama ni: kuganira ku byiza byakozwe mu guteza imbere no kurinda uburenganzira bw’umwana mu Rwanda, kugaragaza ibitaragerwaho mu bijyanye no kwita ku burenganzira bw’umwana no gushyiraho ingamba zihamye zo kubigeraho, guha abana urubuga bakishimira ibyagezweho no kugira uruhare rufatika mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo no gukora ubukangurambaga bujyanye no kwita ku burenganzira bw’umwana. - Mu gihugu hose harimo gukorwa gahunda y’Ukwezi kwahariwe umuryango. Insanganyamatsiko ni: “Uburere buboneye mu muryango: Ingenzi mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’Abantu.” Gutangiza ku mugaragaro iyi gahunda bizabera mu Karere ka Gatsibo, tariki ya 15 Ugushyingo 2014, gusoza iyi gahunda bizabera mu Karere ka Ngororero, tariki ya 10 Ukuboza 2014. Iyi gahunda izibanda ku ngingo 4 zikurikira: uburere buboneye bw’abana, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ihohoterwa rikorerwa abana n’icuruzwa ry’abantu n’ubukangurambaga ku kwirinda gusesagura mu bukwe n’ibindi birori byo mu muryango. h) Minisitiri wa Siporo n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko: - Amarushanwa yo gusiganwa ku magare “Tour du Rwanda” ku nshuro ya 6 ateganyijwe kuba guhera tariki ya 16 kugeza ku ya 23 Ugushyingo 2014. U Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe atatu: Team Rwanda Kalisimbi, Team Rwanda Akagera, na Team Rwanda Muhabura. Buri kipe igizwe n’abasiganwa ku magare 6. Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe yo mu bihugu 12 aribyo: Uburundi, Afurika y’Epfo, Kenya, Ethiopia, Maroke, Algeria, Kameruni, Ubudage, Ubusuwisi n’Ubufaransa. Abazasiganwa ku magare bazanyura aha hakurikira: Ngoma, Musanze, Muhanga, Rubavu, Nyanza na Nyamirambo. - Ku bufatanye na Ramsey Films, harateganywa gukorwa filimi yitwa “Brewed in a Rwandan Pot”/Umwimerere w’u Rwanda. i) Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro uzizihizwa tariki ya 4 Ukuboza 2014. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Ubucukuzi bw’umwuga: inkingi y’ubukungu n’iterambere rirambye”. Mu bikorwa biteganyijwe harimo gushishikariza abacukuzi b’amabuye y’agaciro gukoresha ikoranabuhanga rigezweho, guhemba amakoperative yitwaye neza mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibiganiro hagati y’Inzego za Leta n’Iz’Abikorera ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kumurika umusaruro ukomoka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Iri tangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford MUGABO Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri
Posted on: Thu, 13 Nov 2014 11:21:54 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015