Imvo n’imvano y’irundura rya RNC, ikomotse ku rupfu - TopicsExpress



          

Imvo n’imvano y’irundura rya RNC, ikomotse ku rupfu rw’uwayishinze Col. Patrick Karegeya, uretse ko no mu bihe bya nyuma byagiye byigaragaza aho yumvaga ko abarihagarariye hirya no hino ku isi baba ari bantu yiyumvamo, bigahurirana na Jenerali Kayumba Nyamwasa, nawe wumvaga yagira benshi mu bari mu bushori bw’iri shyaka bamwiyumvamo. Agakunze ababiri karabateranya. Ibi byakomeje kuba ishiraniro hirya no hino ahabaga amatora hose y’iri shyaka rya RNC, by’umwihariko byagaragaye cyane mu gihugu cy’Afurika y’Epfo no mu Bubiligi. Igitangaje aba Karegeya na Kayumba, buri wese yabaga akurikiranira hafi mugenzi we bucece, ibyo akora ariko akirinda kubigaragaza, kugira ngo iryo shyaka ridasenyuka, ritarashinga imizi cyane ko abitandukanije naryo n’ubwo nabo Atari beza bari benshi muri bo tuvuge Rusesabagina, wigize umucunguzi kuri Hoteli Rwanda, na Twagiramungu wise indaya RNC muri politiki n’abandi. Ariko abakurikiranira hafi ibya RNC, dukesha aya makuru, bemeza ko umwe muri bo n’ubundi yari kwivugana undi. Urupfu rwa Col.Karegeya rwaje guteza urujijo rukomeye, bifitanye isano n’urwo Kayumba, yishe bivugwa ko bari bafatanije inyubako ya Prince House, Victory wari wararangije kuyiyandikaho, nyamara bari bayifatanije. Jenerali Kayumba Nyamwasa, ubu bwicanyi yabukoranye ubuhanga cyane, abonye hashobora kuboneka ibimenyetso ku mugore wa Victory, Me Antoinette Kagaju, nawe amwirenza ku buhanga buhambaye, ibintu byitwa ko yishwe ku bwo kwihorera, aha nta waketswe ngo atabwe muri yombi. Ahubwo byakomeje gutera urujijo muri uyu muryango, kuko abapfuye n’ubundi ngo batari babanye amahoro. Jenerali Kayumba mu iperereza yakoze icyo gihe, yagaragaje ko basubiranyemo kubera ibibazo by’ubutane, byahe byo kajya. Urupfu rwa Karegeya, rufitanye isano n’uru rupfu ndetse n’ubundi bwicanyi yagiye akora ntibimenyekane ko ari we byanamenyekana bikabaho bikererewe yararenze inkiko z’igihugu[Jenarali Kayumba Nyamwasa], binavuga ko Asiyeli Kabera, wari umujyanama muri Perezidansi ya repubulika, nawe yamukuye mu nzira, habura nabwo ushinjwa ubwo bwicanyi. Col.Karegeya, nawe ubwo yari yibereye muri Hoteli, byashobokaga kumenya uwamwishe ariko na telefoni ngendanwa ze ntizabonetse, bivuze ko uyu mwicanyi w’umwuga yamwirengeje, nk’uko yagiye abikora kuri abo twavuze haruguru. Impamvu Col. Patrick Karegeya yabaye igipimo, ni nyinshi ariko tugiye kuvuga iy’ingenzi, yaba yaratumye Jenerali Kayumba ashobora kumwirenza. Col. Patrick Karegeya, yari yifitiye ideni yagiyemo cyera ryo kugaruza umutungo w’ufatwa nk’ikihebe n’Amerika, aho ubwayo yishyiriyeho akayabo ko kumuta muri yombi, ku muntu uzamufata, cyangwa se akaranga aho ari, yo ikigirayo kumufata, agahabwa akayabo ya miliyoni eshanu z’amadorari y’Amerika. Ibi byaje gutungurana uwari ugiye kumufata, amera nka ya mbwa itarindishwa inyama, aho kumureka ngo bamufate ashyikirizwe ubutabera bw’u Rwanda cyangwa n’ubw’aho yari ari, ahubwo yaramuburiye, ntibyagarukira aho abacaruhinganyuma yifatira inoti, ziherekejwe n’imitongero yo kugaruza imitungo ya ruharwa Kabuga Felesiani, acakira avanse arakocora. Akibirimo bihurirana n’imyitwarire ye idahwitse, yari amaze iminsi agaragaza mu gisirikare cy’u Rwanda nk’ubugande n’ubundi buginga, akatirwa n’ubutabera, arekuwe ngo yisubireho, ayabangira ingata arahunda. Uyu mwenda yasigayemo Kabuga, niwo yitwaje nk’umushinga wo kuzishyura Kabuga, anamukuramo n’izindi noti, ku mushinga mushya yamwerekaga w’ishyaka RNC, basezerana ko ikivuyemo kizajya cyishyura Kabuga, buhoro buhoro. Ibi ngo Jenerali Kayumba Nyamwasa, ntiyabyishimiye na gato kuko yari agiye kuvomera mu kiva, ariko kandi abaye ari nawe wabikoze, kwaba kwari ko kuri kwe, kuko uyu mushinga w’ishyaka rya RNC, wari ujemo kidobya kandi wari kuvamo inoti. Byumvikane ko nta kundi guhitamo Kayumba yari afite, uretse ko yagombaga kumurangiza bikabura gihamya, nk’uko ari inzobere muri uwo mukino, bikitirirwa u Rwanda, dore ko rwagowe barugerekaho ibyo babonye byose. Nyamara wabaza umuturage wibereye mu misozi igihumbi, akakubwira ko yikomereje kwihesha agaciro ahanga umurimo, akesha umutekano usesuye ahabwa na Leta y’ubumwe by’abanyarwanda, no mu bikorwa bitandukanye igenda imutezamo imbere ubwe yihitiyemo. Ubu bwari ubucukumbuzi twakoze, nyamara nimushishoza muzasanga ari cya gisiga kirekire kimennye inda, nk’uko Agata Kanziga yabikoze Habyarimana umugabo we. Urebe ukuntu ubwicanyi ari ikintu kibi, aho kuguma aho ngo ahambishe uwo yicishije [Kinani] umugabo we. Ahubwo yavugije ifirimbi yo gutangiza jenoside, Bagosora akomeza umukino, umwishi ayabangira ingata, umugabo abura gihamba kubera kugira umugore gito, none ashaje abungera ku bw’ingaruka z’ibyo yakoze. Ubu twababwira ko muri iri shyaka ubu ryiganjemo urwikekwe, bigaragara ko riri mu marembera, ba Dr Murayi mu kubona ko Karegeya atagihumeka ngo yishyure sebukwe Kabuga, byamuviriyemo kwigendera na madamu we, kuko ntacyo bari bakiritegerejemo[RNC], ariko bararengana bari kwishyuza nde se ? Jenerali Kayumba se ?, RNC se ?, reka daa !! Dr Murayi yahisemo kwigendera ajyana nabo bari kumwe bose, yifatanya na Twagiramungu, bikomereza imigambi mibisha yo kwangisha abanyarwanda igihugu cyabo. Ndetse n’ahandi n’ahandi RNC, ikomeje guhungwa bitewe n’urwikekwe ruyizonze muri iyi minsi. Ubutaha tugiye kubageza inkomoko y’umubano wa Kikwete na Karegeya, ndetse n’imitwe irwanya Leta ya Kigali, uko yifatanije na FDLR, mu gushakisha akabaraga.
Posted on: Thu, 27 Feb 2014 16:03:36 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015