MUHANGA: HATANGIJWE IMURIKA RIGAMIJE KWIGISHA AMAHORO Umuryango - TopicsExpress



          

MUHANGA: HATANGIJWE IMURIKA RIGAMIJE KWIGISHA AMAHORO Umuryango nyarwanda ugamije kwigisha amahoro Rwanda Peace Educational Program (RPEP), ku bufatanye n’urwibutso rw’abazize Jenoside rwa Gisozi, batangije imurika rizamara ibyumweru bitatu mu karere ka Muhanga rikaba rizibanda ku kwerekanano gusobanura ubutumwa bw’ababashije kwiyubaka nyuma ya Jenoside. Amwe mu masomo azatangirwa muri iri murika ryatangijwe kuri uyu wa mbere tariki 15/09/2014 harimo ajyanye n’amateka yaranze u Rwanda, kutarebera ubugizi bwa nabi, kubabarira ndetse n’uburyo bw’ibiganiro mpaka bigamije ku gucukumbura imigambi ya politiki mibi, icyo uyu muryango RPEP wita kubaha buhumyi igihe abanyapolitiki batangiye kwigisha amacakubiri, abayoborwa bagashyira mu bikorwa batabanje gushishoza. Kugirango abazasura iri murika babashe kuzagira ibyo bahigira koko, hari kwifashishwa ubutumwa bw’abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994, babashije kwiyunga, kwiyubaka no kugera ku ntambwe yo kudaheranwa n’amateka. Aba barimo abapfakazi n’imfubyi za Jenoside, abakomoka mu miryango y’abafungiwe icyaha cya Jenoside, ndetse n’ababonye ubwabo ubugome Jenoside yakoranwe. Ibyiciro by’abakiri bato nk’urubyiruko, abarezi n’abayobozi mu nzego zose akaba ari bo bagenewe cyane iri murika kuko bafite - See more at: kigalitoday/spip.php?article19393#sthash.ELZdg7d8.dpuf
Posted on: Tue, 16 Sep 2014 08:24:15 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015