Mu ndirimbo Icyayi gishyushye ya Neg-G, hari aho aririmba amagambo - TopicsExpress



          

Mu ndirimbo Icyayi gishyushye ya Neg-G, hari aho aririmba amagambo agira ati: “Ndakivuza uvivure uvuge uti vraiment, ndagikina ugirengo ni Knowless na Clement…”. Mu ndirimbo ya Green-P yitwa Reka nyahige bikaze hari aho aririmba agira ati: “Mu gihe Knowless na Clement bari mu ma bizou, nabaga nandika verse nicaye imbere y’inzu…”. Mu ndirimbo ya Neg-G iheruka kandi yitwa Ninkena nziba, uyu muraperi hari aho avuga amagambo agira ati: “Nzajya kuri label mu Nyakabanda nshimute Beyonce, mpamagare Ishimwe nti nutampesa cherie uramuhombye…”. Muri iyi ndirimbo bihita byumvikana ko naho yashakaga kuririmba Knowless kuko abarizwa muri KINA Music ibarizwa mu Nyakabanda, ikindi kandi kumwita Beyonce bigaturuka kuri Beyonce Knowless w’umunyameri azi bitiranwa, noneho Ishimwe akaba ari Clement bikunze kuvugwa ko akundana na Knowless n’ubwo bo batajya babyemera. ~face~
Posted on: Sat, 26 Oct 2013 17:57:24 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015