Muhanga: Guhindura imyumvire mu kubaka ngo nibyo byatuma akajagali - TopicsExpress



          

Muhanga: Guhindura imyumvire mu kubaka ngo nibyo byatuma akajagali gacika mu mujyi Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, yvonne Mutakwasuku, avuga ko akajagari mu myubakire kagaragara mu mujyi wa Muhanga gaterwa n’imyumvire y’abantu bumva ko buri wese agomba gutura mu gipangu cye abandi bagashaka kubaka kandi nta bushobozi baragira. Muri rusange mu Rwanda utujagari mu mijyi ngo duterwa no kuba abayihanze nta bishushanyo mbonera bayikoreraga, cyangwa aho byakozwe bikaba bitakijyanye n’igihe, ibi bigatuma inyubako zizamurwa muri iyi mijyi zidakurikiza amabwiriza yo guca utujagari. By’umwihariko mu mujyi wa Muhanga usanga amazu menshi asakaje amategura, nta mihanda iciye mu makaritsiye, imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi iri mu kuzimu, umujyi utagira ikimoteri bigatuma imyanda ijugunywa aho ariho hose, ndetse ugasanga n’abubaka mu buryo butemewe n’amategeko basenyerwa. - See more at: kigalitoday/spip.php?article19651#forum76047
Posted on: Sun, 05 Oct 2014 17:21:51 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015