Polisi yo mu Bwongereza, yataye muri yombi Umugande David Kikaawa - TopicsExpress



          

Polisi yo mu Bwongereza, yataye muri yombi Umugande David Kikaawa w’imyaka 38, aho akekwaho kuba yarishe umugore we w’Umunyarwandakazi, Linah Keza w’imyaka 29. Nubwo mbere byari byaketswe bikanavugwa ko uyu mugabo Kikaawa yiyahuriye mu kabari ka mukuru we kari i Londres, siko byagenze kuko Polisi ivuga ko Kikaawa yatawe muri yombi. Nyuma y’ubu bwicanyi bwabaye kuri uyu wa gatatu, Kikaawa yahise ahunga, umurambo wa nyakwigendera ukaba waratahuwe na polisi n’abaturanye be. Kuri uyu wa kane Polisi y’Ubwongereza yari yatangaje ko yataye muri yombi umugabo ariko ntihatangazwa izina rye. Ikinyamakuru the standard kiravuga ko harimo gukorwa iperereza kuri uru rupfu kuko hamaze kuboneka ibimenyetso bivuga ko mbere y’uko Linah yicwa, Polisi muri aka gace, yari yabanje kuvugana nawe. Patrice Gateja Shema uhagarariye abanyarwanda baba mu Bwongereza, yatangaje ko Polisi yaba yaravuganye nawe mu gihe yari agiye kwicwa, ariko ikibabaje, akaba atarigeze abibwira bagenzi be bahuriye muryango nyarwanda ubayo. Shema yagize “Linah yari inshuti yanjye ariko ntiyigeze ambwira ikibazo yari ahuye nacyo, haba harakozwe ibishoboka byose uyu mukobwa ubuzima bwe ntibubure.” Patrice Gateja Shema akomeza avuga ko batakaje umuntu ukomeye wari ufitiye runini umuryango w’Abanyarwanda baba muri iki gihugu. Umwe mu baturanyi ba Keza witwa Shazia, wavuze ko umugore we yumvise urusaku yagize ati “Ni byiza kuba yatawe muri yombi, urukundo hagati yabo rwari rwarahagaze kera, uyu mukobwa yarabonye indi nshuti ariko uyu Kikaawa ntabwo yari yarabyemeye, ku buryo iyi ariyo ntandaro y’urupfu rwa Keza.” Nyuma y’aho batandukaniye, Kikaawa yagiye gutura mu Burengerazuba bw’umujyi wa London, Keza nawe atura mu Burasirazuba bwawo. Ibimenyetso bya mbere, bimaze kugaragaza ko Keza yazize icyuma yatewe mu ijosi. Kugeza ubu umuryango nyarwanda uba mu Bwongereza urimo gushyira hamwe amafaranga, ku buryo mu gihe umurambo we uzaba uvanywe kuri Polisi, wahita uzanwa mu Rwanda. Keza yavukiye muri Uganda muri Mutarama 1983, akaba yarize muri iki gihugu, nyuma yiga mu ishuri rikuru rya KIST mu Rwanda, aza kwimukira mu Bwongereza mu myaka 10 ishize. Wanasoma inkuru zabanje :
Posted on: Sat, 03 Aug 2013 07:49:56 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015