Rayon Sports Volley Ball Club izifashisha miliyoni 10 mu gutegura - TopicsExpress



          

Rayon Sports Volley Ball Club izifashisha miliyoni 10 mu gutegura shampiyona Ikipe ya Rayon Sport nyuma yo kubona ko guconga ruhago bidahagije gusa yashyizeho n’ikipe ya Rayon Sports ikina umukino w’intoki(Volley Ball), iyi kipe igomba no gukina shampiyona y’uno mwaka wa 2013 igomba gutangira mu Ugushyingo. Ikipe ya Rayon Sports Volley Ball Club iteganya akayabo ka miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo kwitegura iyi shampiyona y’uyu mwaka. Iyi kipe kandi izajya ifashwa n’Akarere ka Nyanza. Ntazinda Erasme umuyobozi w’iyi kipe aganira na ‘Times Sport’ yagize ati:”Dufite ibyo twizejwe nta batangariza muri aka kanya kuko dufite zimwe mu ngingo tukiganiraho, turacyashaka n’abaterankunga ku buryo twifuza ko Rayon Sports VC yazaza mu makipe ya mbere”. Iyi kipe kandi yamaze no gushaka abatoza bayo harimo Nyirimana Fidele(Wahoze atoza amakipe nka NUR VC na INATEK) ndetse na Bagirishya Jean de Dieu(Jado Castard), iyi kipe kandi yashyizeho na komite nyobozi igomba kuyihagararira aho umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah ariwe muyobozi w’icyubahiro. Ntazinda Erasme yongeye ati:”Icyi ngenzi cyari ugushyiraho komite nyobozi, ikindi ni ugushaka abatoza bamenyereye umukino ndetse n’abakinnyi ubungubu igisigaye ni ugushaka ukuntu twakubaka ikipe izajya ihangana n’izindi, ntago dushaka ikipe yitabira amarushanwa gusa” Ntazinda kandi atangaza ko hari bamwe mu bakinnyi bari mu biganiro gusa adatangaza amazina,ikipe ya Rayon Sports ije mu mukino w’intoki isangamo mukeba wayo APR FC basanzwe bahanganye no mu mupira w’amaguru.
Posted on: Wed, 25 Sep 2013 11:18:08 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015