Uri Imana idukunda kuko turi abo wamenye ntanarimwe uzigera ureka - TopicsExpress



          

Uri Imana idukunda kuko turi abo wamenye ntanarimwe uzigera ureka ubwoko bwawe kdi kuba tugihumeka mwami nu ububasha bwawe kuko wowe ntabwo uterwa ubwoba no kwi vuga kwintare cg gusuma kwisumo ntu terwa ubwoba no gukubita kwi inkuba kuko ufite ijambo rya nyuma kubantu boso ndetse no ku byaremwe byose. Uwiteka kura icumu muntagara wimire abaturwanya enda ingabo nto ninini uhagurutswe no ku dutabara kuko ni wowe buhungiro twizeye kuko kuguhungiraho bigira umumaro kuruta guhungira kubakomeye uwiteka vuguruza imigambi mibi ya satani ku bwoko bwawe kuko iteka satani niwe se wi bibi byose dukubise hasi ikibi cyose kiva ku umubi se kibi kuko mpagaze mu mbaraga zi jambo ryawe uwiteka rushaho kuduha ihumure impande zacu zose kuko iyo utanze amahoro ntabwo wonjyeraho amahane.cg umubabaro umva gusenga kwanjye. Uwiteka komeza kugirira neza umuntu wese witwa umunyarwanda aho ari hose kdi buri wese umuhe umutima wo gukunda mugenzi we ndetse ni igihugu cye ndetse no kukifuriza ibyiza kuruta ibibi kdi uwiteka ubyutse abaguye abananiwe ubasubizemo imbaraga zu ubutwari kdi uwiteka ukomeze kutumurikishiriza mumaso hawe kdi ukomeze kuturinda icyaduhungabanya ahubwo utugwizemo ijambo ryawe ariryo mahoro yawe ibyo mbisabye mu mazina atatu Imana data nu umwana wayo nu umwuka wera Amen......
Posted on: Thu, 29 Aug 2013 22:13:15 +0000

Trending Topics



br>

Recently Viewed Topics




© 2015