ku bufatanye n’ubushinwa ibitaro bya Kinihira bigiye kongererwa - TopicsExpress



          

ku bufatanye n’ubushinwa ibitaro bya Kinihira bigiye kongererwa ingufu ku mikoranire isanzwe hagati y’Akarere ka Rulindo na ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda, hiyongereyeho imikoranire irambye ku baganga b’Abashinwa n’ibitaro bya Kinihira. Ibi bikaba byatangajwe kuri uyu wa 27 Nzeri 2013 ubwo ambasaderi w’Ubushinwa Shen YONGXIANG aherekejwe n’abaganga 9 basuye ibitaro bya Kinihira, hanatangizwaku mugaragaro ubufatanye mu buvuzi, aba bashinwa 9 bavura baturage ba Kinihira ku buntu. Ambasaderi Shen Yongxiang atangaza ko bishimiye gufatanya n’ibitaro byakinihira mu kuzamura ubuvuzi baha abarwayi babagana. Uyu muyobozi yemeza ko nibabona imirimo iri tsinda ry’abaganga rikora igenda neza nk’uko babiteganya, bazareba uburyo bakwagura ibikorwa byabo. Umuyobozi w’ibitaro bya Kinihira Dr Utumatwishima Abdallah,avuga ko kuba aba bashinwa bagiye kubafasha mu kuvura ababagana, bizabafasha guha serivise nziza abarwayi. Dr Utumatwishima asobanura ko aba baganga bazabungura ubumenyi batari bafite banabafashe gukoresha bimwe mu bikoresho by’ubuvuzi batari bamenyereye gukoresha. Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime ndetse n’umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kangwagye Justus, bombi bashimangirako kuba ibitaro bya Kinihira bigiye gukorana n’abaganga b’abashinwa bizazamura urwego rw’ubuvuzi, abaturage bagana ibi bitaro bakavurwaku buryo bubanoze. Ibi bitaro bya Kinihira byatangiye gukora kuva tariki ya 3 Nzeri 2012, bikaba byarubatswe ku isezerano Perezida wa Repuburika Paul kagame yari yarahaye abaturage ba Kinihira. Ku baganga bagera kuri 6 basanzwe bakorera muri ibi bitaro, hiyongereyeho inzobere z’abashinwa 9 zizafatanya nabo mu kubaga, kuvura indwara z’abagore,n’ubuvuzi gakondo bwa gishinwa. Nyuma y’umunsi 1 bagiye gukorana,ibi bitaro bizakomeza gukorana ku buryo buhoraho n’abaganga b’abashinwa basanzwe bakorera mu bitaro bya Kibungo.
Posted on: Mon, 30 Sep 2013 13:22:46 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015