ABANTU BABAYE INTANGARUGERO MU MITANGIRE YA SERIVISI - TopicsExpress



          

ABANTU BABAYE INTANGARUGERO MU MITANGIRE YA SERIVISI BARAHEMBWE: 1. Aimable SIBOMANA: Ni Umukozi wo mu ndege ya KLM, umukiriya wabo witwa Mr. Christian Angermayer yibagiriwe Kindle/iPod ye mu ndege, kubwe yumvaga azabariza Amsterdam aho barangishiriza ibyabuze! Uyu mukuriya rero yaboneye serivisi y’agahebuzo kuri Aimable, ubwo yinjiraga asubira iwabo, yamusanze amutegereje aho yagombaga kwicara, amuhereza iPod ye! Mutekereze kuba yaragiye gushaka amazina y’umuntu wari wicaye aho, akareba igihe azasubirira yo, ndetse n’ubwo bunyangamugayo kuko ni hacye wibagirwa ikintu cy’agaciro ukizera kongera kukibona! Aimable ni uwo gushimwa, kandi abere urugero abandi batanga serivisi! Tumwigireho ubunyangamugayo ndetse no gukora ibirenze ibyo dusabwa n’abadukuriye, kugirango umukiriya anyurwe! 2. Mrs. Sandra IDOSSOU: Uyu mutegarugori nawe azwi cyane kubera uruhare runini yagize kandi akomeza kugira mu kuzamura imitangire myiza ya serivisi mu Rwanda! Yanditse agatabo gakubiyemo iby’ingenzi byafasha umuntu uwo ari we wese gutanga serivisi nziza! Kigishije abantu benshi kandi b’ingeri zitandukanye, kandi kari mu ndimi 3 (Ikinyarwanda, icyongereza ndetse n’igifaransa). Nyuma yakomerejeho ServiceMag, ikinyamakuru gisohoka buri gihembwe, kiba gikubiyemo inyigisho, amakuru ndetse n’ubuhamya ku mitangire myiza ya serivisi. Uruhare rwe ni indanshyikirwa muri uru rugamba turimo rwo kunoza serivisi mu Rwanda! 3. Emmanuel NIYONKURU: Umuyobozi w’akagari ka Niboyi, mu karere ka Kicukiro. Nk’umuyobozi mu nzego z’ibanze, akunda umurimo ashinzwe, akawukorana ubwitange burenze. Buri gihe aba uwa mbere mu kwesa imihigo. Ibanga rye ni ugukunda no kubaha abo ayobora, serivisi nziza kandi yihuse (Nta genda uzagaruke iyo umuturage yujuje ibisabwa), kubamenyesha aho agiye igihe atari ku kazi , ndetse n’udushya nka ‘Nyirasenge w’umwana’, tutibagiye ukuntu ashyira hamwe n’abaturage ndetse n’abandi bayobozi. Yabera abayobozi bose urugero, kuva ku nzego z’ibanze kugera ku bayobozi bakuru! 4. Mme. Noëlla MUKARUGOMWA: Ashinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Nyamasheke. Azwi cyane nk’umuntu wumva ibibazo by’abaturage kandi agakora ibishoboka byose mu kubikemura! Ibanga ryo gutanga serivisi nziza ni uko buri wese amwiyumvamo, kandi akizera ko ikibazo cye gikemurwa! Urugero yabera abandi bakira abantu bafite ibibazo bitandukanye, nko muzego z’ibanze, kwa muganga, EWSA, amabanki, … ni ukwishyira mu mwanya w’ababagana no kubaha agaciro. 5. Mme. Hadijah MUTIMUKUNDA: Uyu Mutegarugori nawe acuruza mu isoko rya Kabeza, ni umuntu uhura n’abantu benshi ku munsi, ariko inseko ye ntishira, isaha iyo ariyo yose! Ikintu cya mbere abakiriya bamukundira ni ukuntu akunda kubafasha, n’iyo ikintu wifuza yaba atagifite ariruka akajya kukubariza abandi. Ikindi abakiriya bamuziho ni uko ari umuntu wo kwizerwa, nta buriganya cyangwa ubujura agira mu kazi ke, ku buryo hari uwatubwiye ngo atuye Kibagabaga ariko ahahira Kabeza kubera we! Icyo abandi bacuruzi bamwigiraho ni ukubaha no gufasha abakiriya, ndetse no kubakirana urugwiro. Ni inyungu zawe nk’umucuruzi, ariko n’umukiriya biramushimisha bigatuma agaruka akanakurangira abandi.
Posted on: Tue, 15 Oct 2013 14:45:18 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015