Abahanzi nyarwanda barabitinya nyamara bibafitiye akamaro Uko - TopicsExpress



          

Abahanzi nyarwanda barabitinya nyamara bibafitiye akamaro Uko iminsi ishira indi igataha, umuziki nyarwanda niko urushaho gutera imbere no gukundwa mu Rwanda ariko inyungu iva mu ndirimbo z’abahanzi nyarwanda ntabwo igaragara. N’ubwo abahanzi nyarwanda batabiha agaciro cyangwa bamwe bagatinya kuba bakwishyuza amafaranga ibitangazamakuru bikoresha ibihangano byabo ni uburenganzira bwabo busesuye. Umuhanzi akoresha ingufu zose kugirango abe yageza ku bafana be igihangano gifite ireme, atakaza amafaranga menshi akimenyakanisha nyamara wareba umusaruro avanamo ugasanga ntawo. Ibitangazamakuru birimo amaradio, televiziyo, utubyiniro, utubari, ibirori bitandukanye…bikoresha indirimbo z’abahanzi nyarwanda mu gushaka inyungu zabo bwite nyamara umuhanzi wakoze indirimbo ntagire ikintu na kimwe yunguka kandi ari we uba wararaye amajoro mu mastudio ashaka uburyo yakora indirimbo. Birababaje kubona hari abahanzi basabwa amafaranga cyangwa izindi mpano runaka kugirango umunyamakuru yemere gucuranga indirimbo ye kuri radiyo kandi iyo ndirimbo iri kungukira Radio. Nk’uko habaho uburyo bwo kugakaba inyungu hagati y’amakompanyi y’itumanaho nka MTN, Tigo, Airtel n’amaradiyo, byakagombye kubahirizwa ku ndirimbo z’abahanzi nyarwanda. Niba indirimbo icuranzwe iminota itanu byibuze hakabaho udufaranga duke agenerwa wenda kikaba igiceri cy’icumi kuburyo ku kwezi bazakusanya umubare w’iminota bakoresheje ibihangano bye na we akabona uko abaho n’andi mafaranga yo kujyana muri studio. Iyo umuntu ahamagaye kuri Radio cyangwa akohereza ubutumwa bugufi, amafaranga ya SMS niba ari 60 habaho uburyo bw’isaranganyungu hagati ya Radio na Sosiyete y’itumanaho uwumvaga radiyo yakoresheje. Mu bihugu byateye imbere harimo n’ibyo mu baturanyi nka Kenya, umuhanzi agira uburyo ahabwa amafaranga n’ibitangazamakuru byakoresheje indirimbo ze. Mu tubyiniro hari indirimbo z’abahanzi nyarwanda zikoreshwa ndetse no mu tubari. Baracuruza, abakiriya bakabyina bakishima kubera izi ndirimbo baba bari gucuranga. Byakabaye byiza abahanzi nyarwanda bumvise agaciro umuziki wabo ufite bityo bakagira uko basaba inyungu ku bihangano byabo bikoreshwa mu buryo bubyara inyungu mu Rwanda. Mu bindi bihugu usanga hari uburyo bw’ikoranabuanga bukoreshwa mu kugurisha indirimbo z’abahanzi binyuze kuri interineti ku mbuga zirimo iTunes…mu gihe mu Rwanda tutaragera kuri iri terambere, hakabayeho uburyo bwo kwishyura abahanzi amafaranga make byibuze nabo bakumva ko hari agaciro ibihangano byabo bifite. Habayeho kwishyura umuhanzi mu gihe indirimbo ye yakoreshejwe kuri radiyo, bamwe binjira mu muziki badafite gahunda ntibabona uko batesha agaciro bagenzi babo bafite icyo bashaka mu muziki. Ibi byazatuma kandi abahanzi bagira umurongo na gahunda ihamye yo gukora igihangano gifite ireme, gifite ubutumwa kuburyo ajya muri studio yihaye intego yo gukora indirimbo izishimirwa na buri muntu wese, amaradiyo akayishakisha, mu tubyiniro ikaba iya mbere ikundwa ari nabyo byamuhesha amafaranga mu gihe icuranzwe. N’ubwo abahanzi batinya kwishyuza amafaranga y’ibihangano byabo mu gihe bicuranzwe, birababaje kumva indirimbo y’umuhanzi ikoreshwa mu kwamamaza ibintu byunguka nk’ibinyobwa bishya, ibirori… abamamaza bishyura radio, radio nayo igahitamo indirimbo ishaka gukoresha muri uko kwamamaza nyamara umuhanzi ntabone n’amafaranga make. Ese kuri wowe ubona hagati y’umuhanzi na Radio ari nde ukwiye kwishyura undi?
Posted on: Thu, 20 Jun 2013 17:20:57 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015