Anovulation ni impamvu imwe mu zindi nyinshi zishobora gutera - TopicsExpress



          

Anovulation ni impamvu imwe mu zindi nyinshi zishobora gutera ubugumba ku mugore. Aha bikaba bishatse kuvuga ko intangangore ye idasohoka ngo ive mu gasabo iyo yakuze. Birumvikana niba itasohotse ntizigera ibasha guhura n’intangangabo ngo habeho isama. Nanone ariko, ikibazo cya anovulation gishobora guterwa no kuba umugore atagira udusabo tw’intanga ubwatwo. Kubera ko ariko yavutse, cyangwa se kubera ko yagize ubundi burwayi cyangwa se ubumuga (malformations) bwatuma utu dusabo tw’intanga tudakorwa. Urugero, ni syndrôme de Turner. Utu dusabo dushobora kuba duhari, ariko intangangore ntizikorwe. Ibi bikaba bishobora guterwa no kuba umugore afite ikibazo cy’imisemburo mike cyangwa se myinshi cyane, nka oestradiol na progestérone, FSH na LH. Ibibazo bikomeye bihangayikishije umugore, kunanuka cyane (ibibazo by’imirire mibi), gukora sport ikakaye (harimo no kubyina cyane by’umwuga) n’ibindi, nabyo bishobora gutuma udusabo tw’intangangore duhagarika gukora intanga.
Posted on: Mon, 19 Aug 2013 20:11:31 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015