Ashura Yemwe bayisilamu! Ukwezi kubimburira andi mezi y’Umwaka - TopicsExpress



          

Ashura Yemwe bayisilamu! Ukwezi kubimburira andi mezi y’Umwaka ni ukwezi kw’Imana kwa Muharamu,ni kumwe mumezi afite umwanya ubuhambare ku Mana, gufite umwanya w’ikirenga,kandi ubutagatifu bwako ni ubwakera , ni umutwe w’umwaka, mu mezi y’Imana matagatifu, muri uku kwezi Imana yarokoye Intumwa yayo Musa n’Abantu be ubwo umwami Farawo n’abagaragu be babatotezaga, gusiba Iminsi myinshi muri uku kwezi ni zimwe mungabire ziranga uku kwezi ni umwihariko wako , Intumwa y’Imana Muhamadi SAW yaravuze iti:” ukwezi gufite ingabire nyinshi tutabona muyandi mezi ukuyemo ukwaramadhani ni ugusiba mu kwezi kw’Imana kwa Muharamu, n’ingabire dukura muswala ziruta izi zindi swala nyuma y’Iswala z’itegeko ni iswala y’ijoro” yakiriwe na Musilimu Umunsi urusha ingabire iyindi minsi muri uku kwezi kwa Muharamu ni umunsi wa Ashura(umunsi wa cumi) IBUN ABAS aravuga ati:” Ubwo Intumwa y’Imana Muhamadi SAW yari igeze I Madina yasanze abayahudi basiba uyu munsi wa Ashura, irababaza iti:” uyu munsi mwiyiriza ho ni munsi ki?baramusubiza bati:”uyu ni umunsi w’igitangaza Imana yakoreye Musa n’abantu be yoreka Farawo n’Ingabo ze , MUSA yawusibye ashimira niyo mpamvu natwe tuwusiba, Intumwa y’Imana irababwira iti:” twe nitwe dukwiriye gufata iyambere twifatanya na Musa muri iki gikorwa cyo gushimira kubaruta, ni uko arawusiba anagira umurage kuwusiba” yakiriwe na Bukhari na Musilimu, nanone Musilimu muyindi hadith yakiriye kuri Qatada Imana imwishimire yaravuze ati:”Intumwa yabajijwe ku kwiyiriza ku munsi wa Ashura isubiza muri aya magambo:”mba nshaka mo imbabazi z’umwaka urangiye ku Mana” yagize umugambi wo gusiba umunsi wa cyenda mu rwego rwo kwitandukanya n’ AHALU ALKITABI mu magambo akurikira:” nimba nkiriho umwaka utaha nzasiba umunsi wa cyenda”, biba byiza ku basilamu kwiyiriza ku munsi wa cumi murwego rwo gukurikira umurage w’Intumwa Muhamadi SAW no gushaka ingabire z’Imana , no gusiba umunsi wa cyenda cyangwa umunsi wa cumi n’umwe bitandukanya n’abayahudi bagendeye kubyashimangiwe n’umurage w’Intumwa ari ntakindi kigamijwe uretse gushimira Imana ku nema zayo no gutangira umwaka mushya tuwutangije ibikorwa byiza biruta ibindi tugamije muribyo Ingabire z’Imana nyirubutagatifu. Sheikh Musa Habarurema 09/01/1436H , Kigali- Rwanda
Posted on: Sun, 02 Nov 2014 05:46:11 +0000

Trending Topics



lol

Recently Viewed Topics




© 2015