IYI NKURU UKWIYE KUYISOMA UKAYISUBIRAMO UKANAYIZIRIKANA: Igihe - TopicsExpress



          

IYI NKURU UKWIYE KUYISOMA UKAYISUBIRAMO UKANAYIZIRIKANA: Igihe kimwe umukobwa yarasabwe, arakobwa arashyingirwa ajya kubana n’umugabo ariko kuva ashyingiwe ntiyigeze agira amahoro kuko yasanze umugabo we abana na nyina kandi nyina yagiraga amahane cyane bigatuma ahora yumva atishimiye kubana nawe. Igihe cyose muri urwo rugo hahoraga amatiku, umukecuru agahora atongana n’umukazana we ngo ntamwubaha ariko undi nawe agahora yivovota ngo ntazashobora guhora ategekwa na nyirabukwe, ibyo byose bigatuma bahora mu ntonganya n’umwiryane bidashira kuburyo byajyaga bibabaza cyane umugabo nyir’urugo wabakundaga bombi, umwe akamwubahira kandi akamukundira ko ari nyina naho undi akamukundira kandi akamwubahira ko ari umugore we yashatse. Ni uko umugore aza kugera ku rwego yumva atakibashije kwihanganira guhora atongana na nyirabukwe, cyane ko uwo nyirabukwe yahoraga amuregera imiryango ngo nta burere agira kuko atubaha nyirabukwe. Mu by’ukuri ariko bombi ntibari shyashya, umwe yaravugaga undi nawe akabyuririraho bagahora mu matiku adashira. Ni uko umugore bimaze kumurenga yigira inama yo kuzamuroga, ajya ku muvuzi wa gihanga wari umusaza w’umunyabwenge cyane maze amutekerereza ikibazo afite n’ukuntu yabuze amahoro mu rugo rwe kubera nyirabukwe, umusaza yikoza mu nzu azana utwatsi twinshi arangije aramuhereza aramubwira ati: “Uburozi dore ngubu ariko banza utege amatwi neza uko uzabukoresha. Urabona ko ari utwatsi twinshi, ntuzahite udushyiramo twose kuko yahita apfa ako kanya bigatuma umugabo wawe n’abandi bo mu muryango wawe bagukeka, ahubwo uzajye uteka ibiryo byiza cyane biryoshye, ukore iyo bwabaga ubimuhane akanyamuneza mbese umusekere umwereke ko umwishimiye nurangiza ugende ushyiramo akatsi kamwe kamwe kugeza mu gihe cy’amezi atandatu, unazirikana ko utazigera umwereka uburakari ahubwo ujye umwubaha cyane ukore ibishoboka byose umushimishe kugirango atazagukeka”. Ni uko umugore agenda yishimye maze akurikiza ibyo umuvuzi yamubwiye, akora ibishoboka byose akajya atekera nyirabukwe ibiryo byiza ndetse akanamwereka ko amukunda kugirango atazamukeka cyangwa akanga ibyo yamutekeye bityo ntabashe kurya n’uburozi yari yahawe, maze kuva ubwo nyirabukwe agenda ahinduka ashimishwa n’uburyo umukazana we asigaye amwubaha kandi akamwitaho, atangira kumukunda no kumuratira umuhungu we ko yashatse umugore mwiza w’umutima. Ni uko birakomeza umukobwa nawe ashimishwa n’ukuntu nyirabukwe yahindutse akaba umwana mwiza, aramukunda cyane amufata nk’umubyeyi undi nawe amufata nk’umukobwa we. Hashize amezi atanu umugore agaburira neza nyirabukwe akanashyiramo akatsi kamwe kamwe muri buri funguro amuhaye, abona harabura ukwezi kumwe ngo nyirabukwe apfe kuko umuvuzi yari yamuhaye amezi atandatu maze ahita asubirayo aramubwira ati: “Ndakwinginze mfasha umpe noneho umuti wabasha kurutsa mabukwe uburozi bwose namuhaye mu mezi atanu ashize kuko dusigaye dukundana cyane nawe yarahindutse yabaye umubyeyi mwiza mfasha sinifuza ko yapfa nkamubura.” Ni uko umusaza w’umuvuzi aramureba aramwenyura, aramusubiza ati; “Humura ibyatsi naguhaye nta burozi bwarimo ahubwo umuti naguhaye ni uwo mu mutwe wawe, genda ahubwo nk’uko wamwubahaga ugamije kumujijisha ngo atazamenya ko ushaka kumuroga ahubwo ujye ubikora ubikuye ku mutima, nibyo byamuhinduye akaba asigaye ari umubyeyi mwiza nk’uko ubivuga burya uko ufashe umuntu niko aba, uburozi nyabwo ni ugufata umuntu neza ubundi ukamuhindura uko ubishaka”. ISOMO: Twese mu buzima tubamo tugira abantu twita ko ari abana babi, ko bagira amahane, ko bagira uburakari, ko basuzugura cyangwa ko birata. Nibyo rwose abantu ntituremye kimwe ariko kandi umuntu burya si mubi ahubwo ahindurwa mubi n’abandi, ariko kandi uko ahindurwa mubi n’abandi ninako yahindurwa mwiza n’abandi. Niba ufite umuntu ukubangamira mu buzima kubera imyitwarire agira, wowe fata iyambere umwitareho nk’imfura mbese umubere urugero rwiza. Niba ari umunyamahane wikumva ko guhangana nawe aribyo bizayamukiza, ahubwo guca bugufi no kumwereka ko umwubaha nibyo bituma atuza akibaza, akaba yagenda ahinduka buhoro buhoro. Guhindura umuntu bishobora kugorana ariko birashoboka, icyo usabwa ni ukudacika intege no kubikorana ubushishozi. Niba ari umuvandimwe, uwo mwashakanye, inshuti cyangwa undi muntu mubana, mubanire neza kandi umutware buhoro ugendeye ku mwitwarire n’imyumvire ye uzagera aho ubashe kumuhindura kandi nawe bizagufasha. NIBA AKA GAKURU UGAKUNZE KANDA LIKE. NIBA WIFUZA KUGASANGIZA NABANDI KORA SHARE
Posted on: Tue, 05 Nov 2013 05:50:58 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015