Igihe kimwe umusaza w’umuherwe wari ugeze mu za bukuru - TopicsExpress



          

Igihe kimwe umusaza w’umuherwe wari ugeze mu za bukuru yatekereje ikintu ashobora gukorera umukozi we yakundaga cyane wari waramubereye umwana mwiza mu gihe cyose bamaranye, ashaka ko hari icyo yasiga akoze mbere y’uko apfa. Uwo mukozi we yari umufundi w’umuhanga kandi yakoranaga umurava cyane. Ni uko umunsi umwe aramuhamagara, aramubwira ati: « Mwana wanjye twabanye neza mu gihe kinini tumaranye, wankoreraga utabyinuba kandi ntucike intege none mbere y’uko mpfa ndashaka kugusaba ko unkorera ikintu kimwe cy’ingenzi, nibwo nzapfana ibyishimo n’umunezero kandi humura nicyo cya nyuma ngusabye kunkorera. Icyo kintu si ikindi, ndashaka ko unyubakira inzu nziza muri cya kibanza kiri hariya ku muhanda, uzansabe ibikoresho byose uzakenera ariko uzubake inzu y’akataraboneka, nuyirangiza nzaguhemba bishimishije » Ni uko umukozi atekereza igihe cyose yahereye aruhira uwo musaza, aribaza yumva noneho agiye no kubaka inzu kandi bizamutwara imbaraga mu gihe shebuja namara gupfa atazongera no kumuha akazi, maze umukozi yigira inama yo kubaka inzu uko abonye ikarangira vuba hanyuma shebuja akamuhemba agahita ahava akajya gushaka ahandi akora, cyane ko yari yabwiwe ko ari ubwa nyuma agiye kumukoresha. Ni uko inzu arayubaka, akajya asondeka uko ashoboye agakora ibishoboka ngo inzu yuzure vuba, yahabwa amafaranga yo kugura ibikoresho akagura ibyoroheje bitazanaramba cyane ko yumvaga ko inzu nitanaramba nta kibazo shebuja atazabimenya kuko azaba yarapfuye. Ni uko mu gihe gito inzu aba arayujuje ariko ayuzuza isondetse bishoboka byose, ku mutima akibwira ati: « Icy’ingenzi ni uko nzabasha guhembwa naho ibindi byo rwose ntibindeba » Ni uko amaze kuyuzuza ayimurikira shebuja ngo amuhembe, undi nawe ntiyazuyaza ategura umunsi mukuru wo guhemba wa mukozi we, abantu baraterana bararya baranywa maze umusaza afata ijambo ashima wa mukozi we ukuntu yamubereye umwana mwiza nono igihe cyo kumuhemba kikaba kigeze, niko guhita amubwirira mu ruhame ko ya nzu yujuje aricyo gihembo cy’ibikorwa byiza n’umurava byamuranze. Ni uko umusore ashimishwa n’umutima wa shebuja ariko ababazwa n’ubugwari bwe, aricuza cyane atekereza ukuntu yayubatse nabi atazi ko ariwe uzayigenerwa, agahinda karamwica ariko abura ikindi yakora kuko byari byarangiye. ISOMO: Twese mu buzima bwa buri munsi ibyo dukora n’uburyo tubikora nibyo bizatugenera inzu tuzabamo mu gihe kizaza. Aha nimvuga inzu mwumve ubuzima muri rusange. Niba uri umukozi ukaba ukora ukabihemberwa, wikora byo kurangiza inshingano gusa ngo ukunde wibonere umushahara cyangwa ibihembo ukwiriye, zirikana ko gukorera abandi nk’uwikorera bikugirira akamaro mu buryo butandukanye. Icya mbere ni uko bigufasha wowe ubwawe kuba umugabo wanga ubunebwe n’ubugwari, ikindi kandi uba wiyubakira izina iyo umukoresha wawe abonye ko hari icyo ushoboye, n’abandi bose bakubona bakaguhigira bati icyaduha umunsi umwe natwe akaba umukozi wacu. Ikindi kandi ntugakore ibintu nk’uhimana kuko ejo wazasanga wihima wowe ubwawe. Imana nayo burya yanga abanebwe, nukora nabi ibyo ushinzwe cyangwa ugakora uhimana ntuzatinda kubyicuza. NIBA UBIKUNZE KANDA LIKE, NIBA USHAKA KUBISANGIZA ABANDI KORA SHARE
Posted on: Wed, 24 Jul 2013 08:10:46 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015