Iyi Documentaire maze igihe kinini nyikora nizereko iri - TopicsExpress



          

Iyi Documentaire maze igihe kinini nyikora nizereko iri bubashimishe nigushimisha uvuge ngo THX ukande na LIKE . Dore ama Derby 10 akomeye ku Isi ya Rurema 10. Derby y’intambara ntagatifu Ku mwanya wa cumi hagaragara derby yiswe iyintambara ntagatifu Holy war derby umukino uhuza amakipe yo mu gihugu cya Pologne Cracovia v Wisla Krakow. Mu mugi wa Cracow byonyine kwambara imyenda y’indi kipe mu gace katabaizwamo abafana bayo cyangwa kuvuga kuyikunda mu ruhame rwiganjemo abo muhanganye, biba bihagije ngo wisangire Imana hakiri kare. Ikitazibagirwa uri uyu mukino ni aho mu mwaka w’1990 mu mukino wahuzaga aya makipe, Police ya Pologne yashatse kwiyama abafana ba Cracovia bashakaga guteza akavuyo ku kibuga aba ariko ntibayiviriye ni ko kuyadukira maze abafana ba Wisla nabo babiyungaho bose badukira Police iyi nayo amaguru iyabangira ingata irahunga gusa bamwe mu bafana ntibayivirira ni ko kwinjira muri amabassade y’aba soviet bajya gushakamo aba police bari bihishemo. Ibi byatumye umugi wa Krakow utazirwa akazina k’umujyi w’ibyuma. “City of Knives” 9. Flamengo v Fluminense Ku mwanya wa cyenda hari Fla-Flu iyi ni derby y’amakipe abiri yo mu mugi wa Rio de Janeiro Flamengo na Fluminense. Bivugwa ko ariwo mukino w’ama club mu mupira w’amaguru waciye agahigo kurebwa n’abantu benshi muri stade aho mu mwaka w’1983 uyu mukino warebwe n’abantu 194 603 umukino amakipe yombi yananganyije ubusa ku busa. 8. Olympiakos Piraeus v. Panathinaikos Derby iri ku mwanya wa munani ni derby y’abanzi b’ibihe byose Eternal Enemies Derby uyu ni umukino uhuza amakipe yo mu mu mugi wa Athenes Olympicos iva mu gace gakennye na Panathinaikos ituruka mu gace gakize. 7. Derby Della Madonina Umukino wa milan Ac na International uzwi nka Derby Della Madonina ni wo uza ku mwanya wa karindwi. Guhangana kw’aya makipe kwatangiye mu mwaka w’1899 ubwo abimukira b’abongereza bashingaga ikipe ya Milan Ac bakanategeka ko igomba gukinwamo n’abongereza gusa. Ibi ntibyaje kwishimirwa na bamwe mu bafana b’iyi kipe bahisemo kwishingira ikipe yabo bakayita Internazional. Madonina ubusanzwe akaba ari ishusho ya bikira mariya ibarizwa mu mugi wa Milan. 6. Partizan Belgrade v. Red Star Belgrade Ku mwanya wa gatandatu hasangwa derby y’ibihe byose ya Serbia. Red Star Belgrade na Partisan Belgrade. Uyu mukino ushobora kuba ari wo uba urimo amahane menshi kurusha iyindi yose turi bugarukeho, bagenzi bacu barinda umutekano bo mu gihugu cya Serbia ngo umutima wabo uradiha cyane iyo uyu mukino wegereje cyane ko ari mbarwa ko uyu ujya urangira utisasiye umupolisi. 5. Liverpool vs Manchester United Northwest Derby cyangwa se England derby ni umukino uhuza ikipe ya LiVERPOOL NA Manchester United. Uyu mukino bivugwa ko ariwo ugurisha amatike mbere y’iyindi mu bwongereza. Umukino uhuza aya makipe abafana bakunze kugirwa inama yo kudafata ibisindisha kugirango hataza kuvuka amahane mu kibuga. Uyu mukino kandi ukunze gukinwa mu ma saa sita kuko nibwo mu bwongereza bakunze kuba bari kuri televiziyo. 4. Fenerbahce v Galatasaray Fenerbahce na Galatasaray ni amakipe aba mu mugi umwe wa Istanbull. Aya gusa afite agashya ko kutaba ku mugabane umwe Fenerbache ikaba ibarizwa mu gice cya Asia mu gihe Galatasaray ibarizwa mu gice cy’uburayicy’uwo mugi. Uyu mukino uza ku mwanya wa kane kuri uru rutonde uzwi nka “Istanbull derby” mu gihe uri kuba stade ziba zuzuye imyotsi amafirimbi indirimbo nyinshi amabendera ariho amashusho ateye ubwoba n’ibindi. Ibi abafana ba Galatasaray babyita Ikaze I kuzimu. 3. Celtic V Rangers Old firm Derby derby y’amakipe y’ I Glasgow Celtic na Rangers niwo uza ku wanya wa gatatu ikaba imwe mu ma derby amaze igihe kinini ku isi. Umwihariko wayo ni uko ino derby ibarirwa mu ndorerwamo y’ibintu bitandukanye. Abafana ba Celttic bazwi nk’aba gatulika bakomoka ku banya Irlande mu gihe aba Rangers ari aba protestanti kandi benshi bakaba ari abanya Ecosse ba nyabo. Muri Politiki kandi,abafana ba Rangers bemera ubwami cyane mu gihe aba Celtic bemera Repubulika. Iyi derby biragoye kuzongera kuyibona nyuma y’uko ikipe ya Rangers isubijwe mu byiciro byo hasi dore ko yari yugarijwe n’imyenda ikomeye. 2. Super Classico Ku mwanya wa kabiri tuhasanga derby ihuza amakipe ya River Plate na Boca Juniors amakipe yo mu mugi wa Buenos Aires mu gihugu cya Argentine iyi ikaba izwi nka Super Classico. Mu mwaka wa 2004 ikinyamakuru cyo mu bwongereza the Observer, cyashyize ku mwanya wa mbere uyu mukino mu bintu 50 ugomba kureba mu mikino mbere y’uko upfa. Kuri Observer ngo umunsi w’uno mukino utuma Old Firm indi Derby ikomeye igaragara nk’umukino wa karere wo mu mashuri abanza. Gusa kimwe mu bitazibagirana muri Super Classico, ni amahano azwi ku izina rya Puerta 12 Tragedia ubwo abafana 71 bapfuye abandi 150 bagakomereka ubwo bahuriraga mu muryango wa 12 wa stade El Monumentalaha hari mu 1968 1. El Classico Wayita El Classico cyangwa El Espanyola Derby gusa menya ko guhangana hagati ya Real Madrid na Barcelona muri rusange gufatwa nk’ukwa mbere mu mupira w’amaguru ku isi nzima. Aya makipe yibonamo ibindi birenze umupira w’amaguru. N’ujya I Camp Nou ku kibuga cya Barcelona uzakirwa n’amagambo avuga ati Més que un club bivuga ko birenze kwitwa umupira w’amaguru. Aya magambo akaba ubundi yaravuzwe na perezida wari umaze gutorwa muri iyi kipe mu 1986 Narcis de Carreras ashaka kugaragaza umumaro iyi kipe ifitiye intara ya Catalougna intara itarakunze kuvuga rumwe kuva kera n’ubuyobozi bw’I Madrid no kubw’ingoma y’igitugu cya Franco. Mu gihe Real Madrid ku rundi ruhande yakunze kugaragara nk’ikipe yatoneshejwe I Bwami. El Classico kugeza ubu ni wo mukino w’amakipe y’umupira w’amaguru ukurikiranwa ku mateleviziyo n’abantu benshi ku isi. Nawe rero nubona Pepe akandagira intoki za Messi ukabona Fabregas ashaka guterana imigeri ukabona Ramos ashwana na Iniesta bakomoka mu gihugu kimwe ntuzakeke ko ari ibyubu. Izo ni derby twashoboye kubakusanyiriza n’ubwo hari nyinshi tutagarutseho nka North London Derby hagati ya Tottenham na Arsenal, Cairo Derby hagati ya Al Ahly na Zamalek, Sowetho Derby ikinwa na Kaizer Chief na Orlando Pirates n’izindi. Si ukuzirengagiza nazo ahubwo ni uko akaruta akandi kakamira. Ibi byakozwe na Rwandan Football Fans Page ~NR
Posted on: Thu, 01 Aug 2013 08:36:09 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015