Kamana Emmanuel arafunzwe akekwa gushaka gutwikira Intumwa Paul - TopicsExpress



          

Kamana Emmanuel arafunzwe akekwa gushaka gutwikira Intumwa Paul Gitwaza mw’ikanisa Yanditswe na Fidele Sebahizi Ku minsi 18/07/2013 Ifoto (Twitter): Paul Gitwaza RWAMAGANA (Kigali Today) - Amakuru dukesha ikinyamakuru candikirwa mu Rwanda Kigali Today nuko Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana yafashe umukirisito wo muri Zion Temple ukekwa gushaka gutwikira Intumwa Paul Gitwaza mw’ikanisa rya Zion Temple riherereye mu murenge wa Kigabiro. Kamana Emmanuel yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ku murobora w’ejo, ku minsi 17/07/2013, afite agakurutu karimo irisansi yashakaga kwinjirana aho Gitwaza yigishirizaga, aho nyine mu karere ka Rwamagana. Nkuko yabitangarije ikinyamakuru Kigali Today, Kamana yavuze yuko umupasiteri witwa Kalisa yari yamutumye kugura irisansi y’ifaranga 3,000FRW ngo ize kwifashishwa umuriro uramutse ubuze, yuko basengaga ku masaha y’umugoroba kandi umuriro ukunze kubura i Rwamagana. Kamana yakomeje avuga ko igihe yashakaga kwinjirana iyo risansi mw’ikanisa, abantu bamugaruye nawe akomeza arwana yinjira yuko ngo yashakaga guha risansi uwayimutumye. Aganira na Kigali Today ku murongo wa telefone, Pasiteri Kalisa yahakanye yuko atigeze atuma Kamana risansi. Amakuru ahari nuko Kamana yafatanywe n’ikibiriti. Tubibutse yuko uyu Kamana asanzwe ari umuririmbyi muri korari iririmba muri Zion Temple. Hari abavuga yuko ibi bishobora kuba byatewe nuko Pasiteri Fred Mulisa wari usanzwe ayoboye ikanisa rya Zion Temple i Rwaamagana, ndetse ngo akaba yaragize uruhare rukomeye mu kuryubaka, Gitwaza yamwimuriye ahandi kubera ko yari yahimbiwe ibinyoma. Pasiteri Kalisa Innocent niwe wari wazanywe aho i Rwamagana. Mulisa yari yishimiwe n’abantu benshi, mu gihe Kalisa atishimiwe cane. Ubgo Gitwaza yavugaga ko agiye kwimura Mulisa akazana Kalisa, abantu ngo ntibabyishimiye na gato, yuko ngo barasakuje ubgo yatiburaga iryo jambo. Abatarashakaga yuko Mulisa yimurwa ngo ntibishimiye amagambo Gitwaza yahavugiye. Ariko byarangiye Mulisa atsimbuwe na Kalisa. Birakekwa ko Kamana ari mu bantu batishimiye iyimurwa rya Mulisa, bityo akaba ariyo mpamvu yashakaga gutwika Gitwaza. Abantu bavuga yuko Kamana ashobora kuba yaratumwe gukora iryo shano. Aganira n’ikinyamakuru Kigali Today, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba Spt Emmanuel Karuranga yatangaje yuko Polisi y’u Rwanda iriko ikora iperereza ryimbitse kuri ico kibazo. Ariko yirinze kugira amakuru atangaza ngo hemezwe niba Kamana yari yatumwe irisansi, niba yari afite ikibiriti cangwa niba polisi ifite ibindi bimenyetso. Amakuru aturuka muri bamwe mu bashinzwe umutekano batifuje gutangaza amazina, aravuga yuko ikibazo c’umutekano muke n’umwiryane mu bagize ikanisa rya Zion Temple i Rwamagana caganiriwe mu nama y’umutekano yabaye na kazirimwe, ku minsi 15/07/2013. IMURENGE.COM: imurenge/readnews.php?id=832
Posted on: Fri, 19 Jul 2013 02:12:49 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015