MADAMU JEANNETTE KAGAME YASABYE ABAYOBOZI KUBA ABAHAMYA BA “NDI - TopicsExpress



          

MADAMU JEANNETTE KAGAME YASABYE ABAYOBOZI KUBA ABAHAMYA BA “NDI UMUNYARWANDA” MU MIGIRIRE Mu ihuriro rya 7 ry’Abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo n’abafasha babo (Unity Club) ku nsanganyamatsiko igira, iti “Ndi Umunyarwanda: icyomoro n’igihango”, Jeannette Kagame unayobora iri huriro yasabye abayobozi bakuru b’igihugu kubera urugero abo bayobora, bakaba abahamya ba Ndi Umunyarwanda. Yagize ati”Tuzirikane ko dufite abo dushinzwe kuyobora no kwereka inzira nziza, mureke tube abahamya ba Ndi Umunyarwanda, mu migirire yacu ya buri munsi. Nk’uko bavuga ngo Intore ni ”nkore neza bandebereho.” Yavuze ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda itagomba gufatwa nka gahunda yo gutanga ubuhamya no gusaba imbabazi bikarangira, ahubwo ko ari urugendo rwa buri munsi. Yagize ati ”Ndi Umunyarwanda ni urugendo...Ni ubuzima bwacu bwa buri munsi, uko dukora, uko twitwara ndetse n’uko tubanira abandi. Kubaka ubunyarwanda ni urugamba twahisemo, kandi ruzahoraho”. igihe/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yasabye
Posted on: Sun, 09 Nov 2014 09:33:15 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015