MUSHIKIWABO YARI ‘INDASHYIKIRWA’ MU ISHURI – MWALIMU - TopicsExpress



          

MUSHIKIWABO YARI ‘INDASHYIKIRWA’ MU ISHURI – MWALIMU WE ________________________________________ 15 Ukwakira 2014 – Mu ntangiriro z’uku kwezi Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yari yasubiye aho yize mu munsi wo ‘gusubira aho bize’ utegurwa na University of Delaware muri Amerika.Aha niho yaharangirije ikiciro cya gatatu cya Kaminuza mu 1988. Mwalimu we Prof. emeritus Theodore Braun yatangaje ko Mushikiwabo yari umunyeshuri w’indashyikirwa. Urubuga rw’iyi kaminuza ruvuga ko Minisitiri Mushikiwabo yaje muri uyu munsi aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri USA Mathilde Mukantabana. Mushikiwabo akaba yaravuze ku bufatanye, kwigira, ubwiyunge no kugana imbere k’u Rwanda. Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko mu kubaka igihugu gishya kubana mu bworoherane aribyo byashobokaga mu guhashya amakimbirane mu Rwanda. umuseke.rw/mushikiwabo-yari-indashyikirwa-mu-ishuri-mwalimu-we.html#comment-110773
Posted on: Wed, 15 Oct 2014 21:36:38 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015