Nkuko nari mbivuze rero abahanzi nabo 1. Bamenya uko ibitaramo - TopicsExpress



          

Nkuko nari mbivuze rero abahanzi nabo 1. Bamenya uko ibitaramo bitegurwa, uko bitwara imbere yabakunzi babo 2. Ubu bamaze kubona ko gucuranga live ari byo bishimisha kandi bamaze kubimenya 3. Hari umusaruro ninararibonye bakura muri iryo rushanwa. HAKOSORWA IKI? 1. GUCA IBITARAMO BYUBUNTU kuko bituma nta wundi muhanzi hanze ya PGGSS ubasha gukora igitaramo uhereye no ku bayitsinze kuko abaturage tutumva impamvu twareba abahanzi batwishyuza kandi hari abubuntu. BYAKORWA BITE? Buri gitaramo kwinjira byasaba nibura 500 yamanyarwanda. YAZAMARA IKI? Amaze gukusanywa yazagabanywa abahanzi bahatanye ku buryo bungana bityo twe abaturage tukumva ko iyo twishyura tuba duteza imbere abahanzi bacu. 2. Birakwiye ko nta muhanzi wakwongera kwemererwa kurushanwa ATAGIRA INDIRIMBO NIBURA IMWE YA KINYARWANDA kuko ni cyo kiranga umuhanzi nigihangano nyarwanda naho ubundi imidiho, imishayayo, ibinimba... byazakendera tureba! 3. Ese ntibyaba byiza aho kugirango buri mwaka PGGSS ijye mu gihugu hose ahubwo yagabanyamo igihugu 2 maze umwaka umwe ikajya hamwe ahasigaye hakajya abandi bahanzi noneho umwaka ukurikiyeho ikaza ha handi itagiye? Kuko biragaragara ko PGGSS yiharira mu gihe cyamezi 5 nibura umwanya wose abandi bakabura aho bataramira! Reka tube ducumbikiye aha tuzongera.
Posted on: Fri, 05 Sep 2014 06:51:21 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015