Nyabihu: Uruganda rw’ibirayi ruzuzura mu mpera za Mutarama - TopicsExpress



          

Nyabihu: Uruganda rw’ibirayi ruzuzura mu mpera za Mutarama Abahinzi bo mu Karere ka Nyabihu bavuga ko uruganda ruri kububakirwa ari igisubizo ku bahinzi b’ibirayi bahoraga mu gihombo. Mu gihe cy’umwero w’ibirayi, abahinzi babyo usanga bafite ikibazo cy’uko bagurisha ku giciro cyo hasi, bakavuga ko bahomba cyane ugereranyije n’imbaraga ndetse n’amafaranga baba bakoresheje. Muri uko kugwa mu gihombo kw’abahinzi b’ibirayi, hagiye hashakwa ko hajya hatunganywa umusaruro w’ibirai bitewe n’uko biboneka ari byinshi cyane kandi na ba nyirabyo bakaba batabirya ngo babimare. Ku bw’ibyo, Leta y’u Rwanda ibunyujije muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ikaba iri kubaka uruganda ruzajya rukora amafiriti, rugatunganya ibirayi ku buryo byagurishwa byongerewe agaciro. izuba-rirashe/m-9298-nyabihu-uruganda-rw-ibirayi-ruzuzura-mu-mpera-za-mutarama-.html
Posted on: Sat, 29 Nov 2014 19:02:49 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015