Nyuma y’urupfu rutunguranye rw’umusore w’umu rapeur - TopicsExpress



          

Nyuma y’urupfu rutunguranye rw’umusore w’umu rapeur wamenyekanye cyane mu myaka ya 1990 ariwe Chris ‘Daddy Mac’ Smith basanze iwe i atlanta yitabye imana kuri uyu wa gatatu ku myaka 34 gusa, twabakoreye urutonde rwabamwe mu ba rapeur batabarutse bakiri bato cyane. 1. PROOF Mc Proof Uyu musore Mc Proof yitabye imana ku myaka 33, amazina ye nyakuri akaba ari DeShaun Dupree Holton, yari inshuti magara ya Eminem babanye mw’itsinda rya D12, yitabye imana mu mwaka wa 2006 arasiwe muri Detroit’s CCC club. 2. NATE DOGG Nate Dogg Nate Dogg amazina ye nyakuri Nathaniel Dwayne Hale, yitabye imana mu mwaka wa 2011 ku myaka 42, akaba yarazize ibyuma yari yaratewe mu mwaka wa 2007 ndetse no mu mwaka 2008. 3. 2 PAC 2 Pac Tupac Shakur niwe mu rapeur wapfuye ari muto cyane ku myaka 25, ubwo yaraswaga mu mwaka wa 1996 avuye kureba match ya Mike Tyson-Bruce Seldon, kugeza ubu nta muntu numwe urakurikiranwa kwiraswa rya Tupac. 4. LISA “LEFT EYE” LOPES Lisa “Left Eye” lopes Lisa Lopes wamenyekanye cyane kw’izina rya “Left Eye” mw’itsinda rya US R&B/hip-hop group TLC, yitabye imana mu mwaka wa 2002 azize impanuka y’imodoka ubwo yarari mu biruhuko muri Hondulas. 5. NOTRIOUS B.IG Big Notorious Christopher George Latore Wallace aka Notorious B.I.G, yitabye imana afite imyaka 24 mu mwaka wa 1997, arashwe ubwo yaravuye mu kirori i Los Angeles, abenshi bavugako urupfu rwe rufite aho ruhuriye n’urwa 2 Pac wari witabye imana mu mwaka wabanje wa 1996. 6.EAZY-E Eazy-E Uyu musore yamenyekanye cyane ku izina The Godfather of Gangsta Rap hypeman Eazy-E – amazina ye nyakuri ni Eric Lynn Wright – yazamukiye mw’itsinda rya N.W.A. Yamenyekanye kubera amagambo akakaye yakoreshaga mu ndirimbo ze, yakoranye cyane na Dr Dre na Ice Cube. Eazy-E yitabye imana azize agakoko gatera SIDA. 7. BIG PUN Big Pun Big Pun yakomokaga muri Puerto Rico, yamenyekanye cyane mu myaka ya 1970, yitabye imana mu mwaka wa 2000 azize indwara y’umubyibuho ukabije aho yari afite ibiro birenga 300. 8. SCOTT LA ROCK Scott la Rock Niwe mu rapeur witabye imana ari muto cyane ku myaka 25, yapfuye arashwe mu mugi wa New York ubwo yageragezaga guhosha intambara yariri hagati y’inshuti ye ndetse n’itsinda ry’abandi basore. 9. Ol DIRTY BASTARD Ol Dirty Bastard Ol Dirty Bastard amazina ye nyakuri akaba ari Russell Tyrone Jones, umwe mubari bagize itsinda rya Wu Tang Clan rigizwe na RZA, Method Man na Ghostface Killah. Ubuzima bwuyu musore bwari bugoye cyane kuko yakundaga ibiyobyabwenge cyane ndetse no gufungwa cyane, yitabye imana yikubise hasi mu mwaka wa 2004 azize uruvange rwa cocaine na Tramadol ubwo yarari muri studio ya RZA. 10. GURU Guru Keith Edward Elam yamenyekanye cyane kw’izina rya Guru, akaba yarakoresheje ijwi rye muri video game ya Grand Theft Auto III and Grand Theft Auto: Liberty City Stories. Guru yitabye imana mu mwaka wa 2010 azize indwara ya Cancer.
Posted on: Mon, 01 Jul 2013 17:53:43 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015