Rick Warren yanenze abavuga nabi u Rwanda Pasiteri Rick Warren - TopicsExpress



          

Rick Warren yanenze abavuga nabi u Rwanda Pasiteri Rick Warren uri mu Rwanda aravuga ko Abanyarwanda badakwiye guha agaciro ibirego biregwa Leta yabo, kuko bigizwe n’ishyari gusa. Warren avuga ko niba umuntu agiye kuba umuyobozi, agomba no kwitegura kuvugwa. Rick Warren yagize ati Abanenga Leta y’u Rwanda ku byo ikora, usanga biterwa n’ishyari kubera iterambere riharangwa, gusa icyo musabwa ni uko mutatakaza umwanya kuri abo bantu, kuko Imana yonyine niyo izaca urubanza, abantu sibo bagomba guca urubanza.” Rick Warren yavuze ibi mu kiganiro yahaye abanyamakaruru, ubwo yavugaga ku giterane cya Rwanda Rwanda Shima Imana” kizaba kuri iki Cyumweru tariki 17 Kanama 2014 kuri sitade amahoro i Remera. Rick Warren unagize akanama ngishwanama kagira inama Perezida Kagame yakomeje agira ati, U Rwanda uko ruzakomeza gutera imbere, ni nako abanzi bari hanze yarwo bazakomeza kurugirira ishyari, gusa mu menye ko ntacyo bizabatwara ahubwo mukomeze mubime amaso.” Warren yavuze ko abanenga u Rwanda ari abatarahagera, kuko ngo mu bihugu yagenzemo hirya no hino ku isi, mu Rwanda ariho honyine yageze ntihagira umuntu umwaka ruswa. Uyu mupasiteri yatanze urugero ku Rwanda, avuga ko umuntu arimo kwiruka, hari abandi basigara bamuseka bandi bashima ibyo avuga, gusa ngo icyo aba asabwa ni ukutabataho umwanya. Yagize ati Nutangira kwiruka, abantu bamwe bahagaze bazatangira kuguseka, abandi bagushimire, wowe icyo usabwa ni uko bose ubima amatwi, kuko uramutse uhaye agaciro ibyo bakora, ushobora kwitega ukikubita hasi.” Yavuze ko ibiba ku Rwanda, na we ngo byamubayeho. Yagize ati Nigeze gutumirwa n’abayisilamu aho nkomoka (Amerika), bashaka ko mbatangira ikiganiro mu byo barimo gukora, ariko mvuyemo natangajwe no kubona abantu bamwe batangira kwandika ngo ngiye gushinga idini rihuza abakirisitu n’abayisilamu, kandi ntabwo byari ukuri.” Warren avuga ko Abanyarwanda cyane cyane abanyamakuru, bakwiye kujya bajya ku mbuga nkoranyambaga, bakandika banyomoza ibinyoma bivugwa ku Rwanda. Gahunda ya Rwanda Shima Imana” y’uyu mwaka iteganyijwe muri iki cyumweru, gahunda nyirizina izasozwa n’igitaramo mpuzamatorero kizaba ku Cyumweru tariki 17 Kanama 2014 kibere kuri Stade Amahoro i Remera ariko mbere kikazabanzirizwa n’ibindi bikorwa byo gutegura iki giterane birimo inama n’abavugabutumwa baturutse mu bihugu 34 byo hirya no hino ku isi.
Posted on: Mon, 11 Aug 2014 14:41:50 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015