Umukinnyi wakinaga hagati mu ikipe ya Rayon Sports - TopicsExpress



          

Umukinnyi wakinaga hagati mu ikipe ya Rayon Sports Leandre Sekamana ashobora gusubira mu ikipe ya Police muri iki cyumweru kuko ibiganiro hagati y’impande zombi biri kugenda neza. Ikipe ya Police yifuje ko uyu mukinnyi yayisinyira imyaka ibiri ariko we avuga ko hari ibyo bakinononsora ku buryo afite icyizere « Twagiranye ibiganiro ku wa gatanu (w’icyumweru gishize)hasigaye kongera kuvugana nabo muri iki cyumweru ariko ndumva nta gihindutse nabasinyira imyaka ibiri nk’uko bari babinsabye . »Leandre avuga ko yizeye kugira ibihe byiza muri Police nk’uko byari bimeze y’uko ava muri iyi kipe ajya muri Rayon Sport muri 2011. Uyu muvandimwe Maxime Sekamana ukinira APR avuga ko atifuzaga kuva muri Rayon Sports kuko ari ikipe yakundaga. Gusa nyuma y’uko ikipe ikubutse muri CECAFA Kagame Cup 2013 yaberaga muri Sudani, ngo nta muyobozi wa Rayon wamwegereye ngo amusabe kongera gusinya amasezerano muri iyi kipe. Avuga kandi ko akeneye kwegera ishuri yigamo kugirango abashe gukurikirana amasomo ye. « Ni ikipe nari narifuje gukinira kandi nayigiriyemo ibihe byiza. Mu gihe nari nyirimo nakunzwe n’abafana ku buryo ntazabyibagirwa. Kuyivamo ntabwo binejeje ariko kubera ubuzima nta yandi mahitamo mfite ».Uyu mugabo w’amacenga menshi mu kibuga yakiniye Rayon Sport igihe cy’imyaka ibiri. Muri icyo gihe yatwaye mo igikombe cya Shampiyona n’ibindi bikombe bitatu mu byakiniwe mu Rwanda. Sekamana Leandre akazaba yiyongereye kuwundi mukinnyi wahoze akinira Rayon Sports Tuyizere Donatien uzwi nka Jojoli na we wasinyiye Police FC mu minsi yashize. #Caz
Posted on: Mon, 29 Jul 2013 05:29:11 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015