ZAKAT AL-FITRAH Bitangijwe ku bw’izina ry’Imana no ku bwayo - TopicsExpress



          

ZAKAT AL-FITRAH Bitangijwe ku bw’izina ry’Imana no ku bwayo gusa, amahoro n’imigisha bisakare ku ntumwa yayo Muhammad (sa) umuryango wayo, n’abasangirangendo bayo b’imbonera. Buri muyislam n’umuyislamukazi ategetswe gutanga ituro ry’ibiribwa ku mpera z’igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan. Iryo turo rikaba rigamije Gushimira uwiteka ku kuba yaramubashije kuba mu basibye uku kwezi, gusukura no kweza bimwe mu bikorwa bidakwiye yaba yarakoze mu gisibo, no kwifatanya n’abatishoboye mu kwizihiza umunsi mukuru w’ilaidi. Q. Ese Qurani na Hadith bivuga iki kuri Zakatul Fitrah? A. Abamenyi b’idini bemezako uyu umurongo wa Qorani “ Mu by’ukuri wawundi usukura roho ye azagira intsinzi, kandi asingiza izina ry’umuremyi we akanakora amasengesho (Qorani 87: 14-15)” wamanutse kubera Zakatul fitr Intumwa (sa) yaragize iti: “ kugirango igisibo cyawe cyakirwe neza tanga ituro ry’ibiribwa(zakatul fitr). Q. Ni ryari Zakatul firt iba itegeko? A. Gutanga iri turo biba itegeko kuri buri muyislam ubishoboye iyo izuba rimaze kurenga ku munsi ubanziriza umunsi mukuru w’I laidi. Igomba gukusanywa n’ababishinzwe igatangwa ku munsi w’I laidi mbere y’isengesho ry’I laidi cyangwa se mbere y’igicamunsi ku batashoboye Gusenga I laidi. Ningombwa ku bikorana umugambi usukuye wo gushimisha Imana gusa(Qurbatan ilallah). Q. Ese byagenda gute uramutse wibagiwe gutanga zakatul fitr cyangwa ntashobore kuyitangira ku gihe? A. Udashoboye kuyitangira igihe yayitanga na nyuma y’aho ariko akabikorana umugambi wa sadaqa idafite ikindi igamije uretse kwiyegereza Imana(Qurbatan ilallah) Q. Ese ni itegeko kuri nde? A. Ni itegeko kuri buri muyislam ukuze(balegh), wuzuye mu mutwe(sane),ubifitiye ubushobozi(financially able),kandi ufite ubwenge n’umutima nama bizima(conscious) ku munsi ubanziriza ilaidi. Agomba kuyitangira ndetse akanayitangira ab’iwe( nk’abana be,umugore we n’abandi bose bari iwe munsi y’ukuboko kwe- dependents). Q. Ese ngomba gutanga zakatul Fitrah ingana ite? A. Ugomba gutanga igipimo cy’ibiro bitatu ( sa’a imwe) cy’ibiribwa ngandura rugo mu karere uri mo nk’ingano,umuceri,ibigori,uburo,amasaka, itende n’ibindi. Byaba byiza utanze ibiribwa bikunze kuribwa na benshi mu karere utuyemo. Q. Ese nshobora gutanga zakkatul fitrah mu mafranga ? A. Yego ushobora gutanga amafranga ahwanye n’ibiro bitatu (sa’a imwe) by’ikiribwa wifuza gutanga. Urugero umuceri wa Basmati ku batuye South Africa, ikilo kimwe (1kg) kigura R16, ubwo ibiro bitatu( sa’a imwe) wabitangira R 16 X 3 = R48. Bityo bityo ugakora imibare ihuye n’ikiribwa wifuza gutanga. ( Turashishikariza abanyarwanda batuye South Africa gutanga zakkatul fitrah yabo mu muceri wa Basmati kuko ariwo benshi bakunze gukoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi.) Q. Ese Zakkatul Fitrah ihabwa bande? A. Ihabwa abakene badafite ubushobozi bwo kwitunga n’ababo ntibanagire n’umurimo bakora wabashoboza kubona ibibatunga. Bagomba kuba ari abayislam. Q. Ninde utemerewe guhabwa iyi zakkatul Fitrah? A. Ntigomba guhabwa Umukene uzwiho kunywa inzoga,kudasenga amasengesho ye ya buri munsi, gukora ibyaha n’ubwangizi ku karubanda, cyangwa undi wese uzwiho gukoresha iri turo rya zakatul fitrah mu nzira zaziririjwe n’uwiteka. Q. Ese hari andi mategeko nkwiriye kumenya arebana na Zakkatul fitrah? A. Aya mabwiriza akurikira nayo agomba kwitabwaho: (i) ntigomba koherezwa hanze y’umugi utuyemo mugihe aho utuye hari abakene bayikwiye, (ii) uyikwiye agomba guhabwa nabura( si gusa) igipimo cya zakkatul fitrah imwe ( sa’a imwe)(iii) iyo abayikeneye babaye benshi abo mumuryango wa hafi nibo ubanza , ugakurikizaho abaturanyi n’abamenyi b’idini. Uramutse Ushaka gutanga Zakatul fitrah yawe mu Rwanda kugirango wifatanye n’abayislamu baho b’abakene, uyu mwaka Rwanda muslim Council SA izakusanya Zakkatul Fitrah yo kohereza I Cyangugu( Kamembe na Bugarama), waterefona aba bakurikira : North west( Hafiz A.nur Nur diin 072 6639922, Cg Sheikh Ali Khamis Marzook 0738496968), Pretoria( Br Abdu Kader Shaban 0748075405), Johannesburg( jafar Uwimana 0748124706) aho waba uri hose uwo waterefona muri abo yagufasha. Murwego rwo kugirango tugere ku ntego twiyemeje turasaba abayislam ko batanga zakkatul fitrah yabo ingana R50 k’umuntu, k’ubishoboye, kandi bakaba bayagejeje kuri abo bitarenze kwa kabiri tariki 6/08/2013 saa sita Inshaallah. Tubifurije igisibo cyiza, Imana ibashyire mu bagaragu bayo beza bababariwe muri uku kwezi. Mana duhe ibyiza hano ku isi no mu buzima bwa nyuma kandi uzaturinde igihano cy’umuriro. Mana tubabarire amakosa yacu,twe ababyeyi bacu ndetse n’abemera bose umunsi w’ibarura tuzahagarikwa imbere yawe . Mana Hundagaza Amahoro yawe ku ntumwa yawe Muhamad(s), umuryango we n’abasangirangendo bayo b’imbonera. Mu Izina ry’Ubuyobozi Mbifurije Umunsi mukuru w’I Laidi 2013. Umuvandimwe Abdool Kader Shaban
Posted on: Sat, 03 Aug 2013 09:12:21 +0000

Trending Topics



/div>

Recently Viewed Topics




© 2015