ubu mushobora kongera gukurikirana ikiganiro salus relax kuva 11am - TopicsExpress



          

ubu mushobora kongera gukurikirana ikiganiro salus relax kuva 11am -1pm. Salus Relax. 1. Umwuka mubi hagati y’itsinda rya TBB na Touch Records biturutse kuri Video ya TBB badahabwa. 2. Kata ziracyari nyinshi mu gutumira abahanzi bitabira ibikorwa bya Goverinoma. Urugero nka Rwanda Day. 3. Diplomate ngo ntakigoheka nubwo atazi ikibazo afite kimubuza ibitotsi. 4. Amahirwe ya Producer Piano yo kwiga mu Bwongereza asa n’agenda asubizwa inyuma. 5. Senderi yananiwe igifaransa n’icyongereza yiyigira igiswahili n’icyarabu. 6. Christopher ashobora kuba yarabeshye abantu cg nawe akibeshya ko aziga muri KIMINUZA Y’U Rwanda mu ishami rya Huye. 7. Knowless yongeye gushavuzwa no kwimwa Visa yo kwerekeza muri Kanada ku nshuro ya Kabiri. 8. amasomo ageze ahakomeye kuri Bull Dogg mu minsi mike aritegura gukora Stage no kwandika igitabo. 9. Bull Dogg kandi ngo nta rukundo rudasanzwe ruri hagati ye na Sandra Miradji 10. Haburaga ho gato ngo Dream Boys ihanishwe imyaka 10 idakandagira I Burayi kubera amakosa yakoze ubwo iherukayo. 11. Amakimbirane ni yose ku bahanzi 2 baririmba indirimbo zaririmbiwe Imana aribo Bright Patric na Bright Karyango bapfa iri zina, 12. Iriba choire baritegura gushyira hanze umuzingo wabo wa gatatu witwa NZABANA NAWE. 13. Ibyamamare muri muzika nyarwanda birimo na Miss Jojo bigiye gukora ibitaramo bizenguruka u Rwanda bamamaza ibishyimbo. - Hanze - Jay Z yafunguye akabyiniro I Kampala. - Eddie Kenzo yarangije kwiyunga n’umunyamakuru yari aherutse gukubita - Lady Gaga ashobora kujyanwa mu nkiko aho ashinjwa kwiba amagambo y’indirimbo. - Wizzy Khalifa avuga ko Amberry Rose ngo yagenzwaga n’umutungo
Posted on: Mon, 29 Sep 2014 09:03:48 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015