MU NYABUTATU Y’U RWANDA, KENYA NA UGANDA, NA DRCONGO NGO - TopicsExpress



          

MU NYABUTATU Y’U RWANDA, KENYA NA UGANDA, NA DRCONGO NGO NTIHEJWE 30 Ukuboza 2014 – Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda Louise Mushikiwabo mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru kuwa 24 Ukuboza yavuze ku kibazo cy’ibihugu bimwe byo mu muryango wa Africa y’Uburasirazuba (East African Community)bitifuje kwinjira mu bufatanye ubu burimo u Rwanda, Kenya na Uganda hagamijwe kwihuta mu iterambere. Yavuze ko inyungu iyi nyabutatu ubu imaze kugeraho ari nyinshi ariko kuba hari ibihugu bitifuje kwinjira muri ubu bumwe nta we bikwiye kubangamira ngo kuko biterwa n’inyungu za buri gihugu, ndetse avuga ko ibihugu byose byo mu karere nta gihejwe muri uko kwishyira hamwe. Louise Mushikiwabo yavuze ko ibyo abantu bakunze kuvuga babona nk’ikibazo ko mu bihugu byo mu muryango wa Africa y’iburasirazuba; Uganda, Kenya u Rwanda na Sudani y’Epfo biri ku ruhande rwabyo naho u Burundi na Tanzania nabyo bikaba ngo biri ku rundi ruhande, ibi ngo ntawe bikwiye gutera impungenge kuko buri gihugu kireba inyungu, kandi icya mbere ni iterambere, gusa ngo amarembo arafunguye ku bihugu bitatu byo mu Muhora wa ruguru (Northern Corridor). Umunyamakuru yabajije ikibazo kigira kiti ‘U Rwanda na Kenya na Uganda bigeze kure byishyira hamwe, bivugwa ko hari umuhanda wa gari ya moshi watangiye kubakwa n’ibi bihugu ariko u Burundi, Tanzania na Kongo Kinshasa (DRC) na byo ngo hari undi biteganya kubaka, ese ibihugu bya Tanzania n’u Burundi biracyafite intumbero imwe n’ibindi bihugu (bya EAC)?’ umuseke.rw/min-mushikiwabo-yishimiye-umusaruro-winyabutatu-yu-rwanda-kenya-na-uganda.html?utm_medium=umuseke&utm_campaign=UMUSEKE&utm_term=%23UMUSEKE&utm_content=NEWS&utm_source=UMUSEKE
Posted on: Tue, 30 Dec 2014 09:03:45 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015