Niba uri umukobwa ushaka guhitamo uwo muzarushingana, dore ibyo - TopicsExpress



          

Niba uri umukobwa ushaka guhitamo uwo muzarushingana, dore ibyo uzagenderaho Hari inzira nziza rero wanyuramo maze ukabasha guhitamo kandi ugahitamo neza kuburyo ubona uwo wifuza kandi ashobora kuba yakubera umugabo mwiza: Kwiga imico Ni byiza ko umenya umuntu ushaka ko mukundana, ni nayo mpamvu ugomba gukora ibishoboka byose ukamenya imico ya buri wese mu bagukeneye kabone n’ubwo utayimenya yose ariko nibura ushobora kumenya bike mu mico yabo maze bikazagufasha guhitamo bitewe n’ibyo ukunda. Kubagerageza Kugirango ubashe guhitamo neza ni uko ukora utuntu dusa n’isuzuma kugirango ubashe kumenya neza ugenzwa n’urukundo cyangwa ugenzwa n’irari rya gisore. Kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina Umukobwa ugeze mu gihe cyo gukundwa n’abasore benshi, agomba kwitonda kuko abenshi bashobora kuba bishakira ko bakorana imibonano mpuzabitsina gusa nta rundi rukundo. Iyo bimeze bityo rero ukabona hafi ya bose niko baza bakubwira ugomba kubahakanira burundu hanyuma utagenzwa nabyo ukamubona kuko we azakomeza kugukunda atitaye ko wamwangiye. Kuko n’ubundi ushobora kujya wumva buri wese kandi ukubaha ibyifuzo bye bikarangira witwaye nabi n’uwari ufite gahunda kandi afite n’urukundo akigendera kubera imyitwarire yawe mibi Kora urutonde Gukora urutonde ni ngombwa kugirango ubashe guhitamo neza kuko ubawaramaze kumenya buri wese maze ukabatondeka ukurikije uko ubyumva nyuma yo kubamenya. Uru rutonde urukora ukurikije ibi bikurikira • Uko bakurikiranye bagusaba urukundo • Ibyo buri wese yakubwiye ko agukundira • Ibyo ubona wakundira buri umwe ku giti cye • Imico ya buri muntu • Uburyo bakwitaho • Ibiganiro mugirana • Imyitwarire ya buri wese Nubikora muri ubu buryo ntakizakubuza kubona uwo ukeneye kandi akakubera umukunzi nyawe akazavamo n’umugabo uzahora wishimiye kuko uzaba warahisemo neza wabanje gushishoza.
Posted on: Thu, 29 Aug 2013 21:19:16 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015