Itandukaniro hagati y’umugabo n’umugore karemano rishobora - TopicsExpress



          

Itandukaniro hagati y’umugabo n’umugore karemano rishobora kubangamira Imibanire Yabo Myiza Twifashishe film les hommes viennent de Mars et les femmes de Venus, bagaragaza neza ko burya imibanire yacu ya buri munsi ari kimwe mu bidutegurira ugutera urubariro kwiza iyo tubanye neza. Kandi iyo abashakanye babana nabi mu buzima bwa buri munsi, usanga no gutera urubariro biba bizabiha kuko umwe aba atakishimiye undi nk’uko byakagombye. Aho bipfira bwa mbere, ni uko abantu bamara gushakana hashira iminsi ntibabe bakibonana nk’inshuti, ahubwo umwe akabona mugenzi we nk’umuntu babana gusa. Mu Rwanda ho asanga umugabo n’umugore bagendana mu nzira bashyizemo intera. Mu mijyi ho, namwe mwisuzume, ngo usanga ikikubwira ko umugabo atwaye umugore utari uwe mu modoka, ari uko baba bagenda baganira baseka. Ariko ngo yaba atwaye umugore we, bakagenda mu modoka baruciye barumize. Ibyo byose bigira ingaruka ku rubariro ruterwa hagati y’abashakanye. Igituma rero ikiganiro rimwe na rimwe kibura, ni uko usanga abashakanye batamenya ko burya umugabo n’umugore batandukanye, bityo umwe agakorera undi ibyo atifuza, maze ugasanga bibaye bibi byose.
Posted on: Tue, 29 Oct 2013 22:45:19 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015