Kuki demokarasi zimwe zihitamo buriya buryo bwa kabiri bwo kugira - TopicsExpress



          

Kuki demokarasi zimwe zihitamo buriya buryo bwa kabiri bwo kugira intumwa z’amashyaka aho kugira intumwa za rubanda? Mu by’ukuri, demokarasi yubakiye ku bintu bibiri akenshi bigongana. Icya mbere ni uko abaturage bagomba guhagararirwa mu nzego zinyuranye, ku buryo bushoboka bwose. Icya kabiri ariko, ni uko ubuyobozi buba bwubatse ku buryo budateza akavuyo mu gufata ibyemezo. Reka dufate urugero rw’igihugu gifite abadepite 100, buri umwe umwe ahagarariye ikintu kinyuranye n’icy’undi. Ubirebye mu rwego rwo kuba abaturage bahagarariwe, iki gihugu wagiha amanota yo hejuru, kuko buri gatsinda k’abantu gafite intumwa mu nteko. Ariko imiyoborere y’iki gihugu yaba ingorabahizi. Niba itegeko iri n’iri rigomba gutorwa na 51% by’abagize inteko, byajya bitwara imyaka n’imyaniko mbere yo kugera ku mwumvikano. Cyakora na none bawugezeho waba ari umwumvikano unogeye benshi. Gusa byajya bitwara igihe kirekire. Burya rero muri politiki hari inzego zibereyeho koroshya ifatwa ry’ibyemezo. N’amashyaka ni uko. Duhindure dufate ikindi gihugu na cyo gifite abadepite 100 ariko bibumbiye mu amashyaka 4, A rigeza ku ntebe 35, B rifite 25, C rikagira 21, naho D rikagira 19. Iyo A na B bumvikanye, itora riba rirangiye, umwanzuro ugezweho. Bitwara umwanya muto kandi bikoroha kurusha hariya ha mbere. Iki kibazo kirakomeye kandi ntikigira umuti, biterwa n’uburyo umunzani uteye hagati yo guhagararirwa kw’abaturage no koroshya imifatire y’ibyemezo. Iyo kimwe kizamutse, ikindi kiramanuka. Mu gusesengura uko demokarasi ihagaze ku isi, ibihugu bikoresha buriya buryo bw’intumwa z’abaturage birusha amanota ibikoresha uburyo bwa kabiri bw’intumwa z’amashyaka. Gusa na byo bigira itwabyo. Nk’Ubusuwisi bukoresha buriya buryo bwa mbere (intumwa za rubanda). Buhora imbere mu bipimo bya demokarasi, ariko na none ni cyo gihugu kigira amatora menshi ku isi. Aha rero ni ho hari igisobanuro. Iyo ikigamijwe ari ugutanga uburenganzira busesuye ku baturage no kubaha ijambo rifatika mu bibakorerwa, ibihugu bihitamo ko abadepite baba intumwa za rubanda. Iyo ikigamijwe ari ukoroshya inzira zo gufata ibyemezo no korohereza abayobora kugenzura inzego z’ubutegetsi, abadepite baba intumwa z’amashyaka. Ni ko biri ku isi hose kandi si umwihariko w’u Rwanda Tuvuge rero ko mu Rwanda nta kibazo? Mu Rwanda ikibazo kirahari, ariko ni byiza kucyumva mu kuri kwacyo. Ikibazo si uko twahisemo kugira abadepite b’intumwa z’amashyaka. Hari benshi duhuje uburyo kandi demokarasi iwabo ikaba ihari byumvikane neza ko iyo abadepite ari intumwa z’ishyaka, ishyaka ari ryo rihindukira rikaba intumwa ya rubanda. Abaturage baba barigenzura muri za nzira ebyiri azo: ku ntangiro no ku iherezo. Barigenzura ku ntangiro kuko ari bo bariha amajwi. Barigenzura ku iherezo kuko iyo ridakoze ibyo bashaka, mu matora ataha barisezerera amara masa, bakitorera irindi. Riba rero rigomba guharanira kumva icyo abaturage bifuza. Ikibazo cy’u Rwanda ni aha gishingiye. Mu Rwanda abadepite ni intumwa z’amashyaka (iki si ikibazo), ariko amashyaka si intumwa z’abaturage!
Posted on: Mon, 23 Sep 2013 10:28:55 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015