LETA Y’U RWANDA YASABYE MONUSCO NA RDC KUTIVUGURUZA BIGATERA - TopicsExpress



          

LETA Y’U RWANDA YASABYE MONUSCO NA RDC KUTIVUGURUZA BIGATERA FDLR Nyuma y’aho itariki ya 2 Mutarama 2015 yari umunsi wa nyuma wo gushyira intwaro hasi ku bushake ku mutwe urwanya Leta y’u Rwanda, FDLR, u Rwanda rwasohoye itangazo risaba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, n’ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro muri icyi gihugu (MONUSCO) gushyira mu bikorwa amasezerano yo kwambura intwaro FDLR hakoreshejwe imbaraga za gisirikare. Iryo tangazo rigaragara ku rubuga rwa Interineti rwa Guverinoma y’u Rwnada rigaragaza ko amezi atanadatu ntarengwa yari yahawe urwanya Leta y’u Rwanda, FDLR, ngo wemere ndetse ushyire intwaro yarangiye kandi nta kindi gisigaye kitari ukuyigabaho ibitero. Guverinoma y’u Rwanda yongeye kuzamura ijwi isaba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, n’ingabo za ONU ziri mu butumwa bw’amahoro, Monusco, gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe n’ibihugu byo mu Karere ndetse n’amahanga. igihe/politiki/amakuru/article/leta-y-u-rwanda-yasabye-monusco-na
Posted on: Sat, 03 Jan 2015 11:15:20 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015