Mu rugamba rwo kubohora igihugu Gen. Kabarebe yarwanye - TopicsExpress



          

Mu rugamba rwo kubohora igihugu Gen. Kabarebe yarwanye n’intare Mu rugendo ruganisha ku rugamba rwo kwibohora ingoma yavanguraga abanyarwanda bamwe, igamije kubaheza i shyanga, Gen. Kabarebe James avuga ko Abanyarwanda bahuye n’ibigeragezo byinshi, akaba hari aho yageze nawe akarwana n’intare. Minisitiri w’ingabo mu Rwanda Gen. James Kabarebe avuga ko mu mwaka 1982 ubwo yari impunzi mu gihugu cya Uganda, umunsi umwe yari agiye ku ishuri anyure ku ngabo za Milton Obote zirimo zikina amakarita imbunda zirambitse iruhande rwabo. Zikimukubita amaso aho yari mu muhanda wari uri hafi yabo bateruye imbunda baravuga bati “ Kariya ni akanyarwanda” ubwo batangiye kumwigiraho kurasa amasasu amwe agwa iruhande rwe andi aho avanye ibirenge kugera arenze. Uyu munsi ngo niwo watumye ibitekerezo bya Gen James Kabarebe bihinduka yishyiramo ko agomba kuba umusirikare. igihe/amakuru/muri-afurika/u-rwanda/article/mu-rugamba-rwo-kubohora-igihugu
Posted on: Tue, 30 Jul 2013 06:12:09 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015