TUJYE DUTEKEREZA, IBYO TWABWIWE NIBYO TWEMERA, KANDI IBYO TWEMERA - TopicsExpress



          

TUJYE DUTEKEREZA, IBYO TWABWIWE NIBYO TWEMERA, KANDI IBYO TWEMERA NIBYO TUBA TWIBWIRA KO ARIBYO KURI! Mbere y’umwaka w’i 1994 u Rwanda rwitwaga igihugu cya kirisitutse( kitabiriye ubukirisitu) kurusha ibindi byose muri Afurika. Ibi biri muri bimwe mu byahejeje abantu mu rujijo rwo kutumva uburyo igihugu nk‘icyo ari nacyo cyabamo amahano ameze atyo, kugeza ubwo umumisiyoneri umwe igihe yabonaga ibyari birimo kuba yabwiye abanyamakuru b’ikinyamakuru cyitwa The New York Times ati: “ Nta mudayimoni n‘umwe wasigaye ikuzimu, bose bari mu Rwanda!”. Aho menyeye ubwenge nkasubira mu mateka yacu, byatumye nibaza nti: Kuki dushaka kwizungahaza buri gihe kandi kuzungahara bidashoboka ahubwo bikomeza gutuma duhinduka ibihindugembe? Nyamara icyo nshaka kugaragaza aha, ntabwo ari icyo. Ahubwo ndashaka kwerekana ko imyemerere ya gikirisitu cyane cyane ishingiye kuri Yezu atari agashya kaje mu isi mu ijana rya mbere nk’uko abenshi babitekereza. Nubwo bifatwa gutyo akenshi bituruka kukutamenya guterera akajisho kure ndetse na kera, kuko nubundi akenshi usanga abantu twikundira kwita kubyo mu gihe cyacu kandi bibera hafi yacu. Ese aho ubukirisitu ntiyaba ari imyemerere yari isanzwe iri ku isi ndetse no mu Rwanda ariko ititwa gutyo, ahubwo intumwa za mbere za Yezu zigafata iyo myemerere yo mu mico itandukanye bakayiha icyerekezo gishya cyubakiye kuri Yezu? Ese ubukirisitu ntibwaba bushingiye kukwemera gusa utiriwe utekereza cyangwa ushakisha ukuri bityo abanyarwanda kuba barirunduriye mu mahano yatugwiriye bikaba bifitanye isano no kuba bari barirunduriye mu bukirisitu butoza abantu kumvira badatekereje? Ntabwo ibyo mbihamije nk’ukuri, ahubwo mvuzeko byakwibazwaho. Nyamara ubukirisitu bwubakiye ku gitekerezo rusange ushobora kubona mu mico itandukanye nifashishije ingingo imwe gusa y’igitekerezo cy’“umukiza“ cyangwa “umutabazi“ ndetse n’andi magambo ashobora kugira icyo ahuriraho n’irindi jambo nk‘“umucunguzi“ n‘ayandi. Icyakora kugirango tutaza kuzimiza igitekerezo kubwo gukurikiranira amagambo menshi icyarimwe, muri iyi nyandiko reka dukoreshe ijambo “umutabazi“. Umutabazi mu mico itandukanye Ijambo umutabazi( mu ikinyarwanda), sôter ( mu kigiriki) salvator( mu kiratini ), na Jeshua( mu giheburayo ), ni ijambo rya kera cyane. Iryo jambo mu kinyarwanda rikomoka nku nshinga “ gutabara” ari nayo ivaho n’irindi jambo ry’ikinyarwanda “ubutabazi”. Ryerekeza ku muco gakondo wari umenyerewe kandi uzwi cyane mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi kimwe no mu bindi bandi bantu ba kera nk’Abageriki, Abaroma n’Abasemite. Mu mico itandukanye rero n’imyemerere umutabazi yashoboraga kuza kubera ko umuryango w’abantu umuze gusubira inyuma cyane mu by’imyitwarire n’imigenzo nyabumuntu, mu bihe by’amage nk’intambara n’ibindi byago maze akaza nk’igisubizo cy’Imana kugira ngo asubize ibintu mu buryo. Umutabazi mu Rwanda rwa kera yari muntu ki ? Umutabazi yari umuntu wemeraga gutanga amaraso ye ku bushake akameneka ku butaka bw’umwanzi bigatuma umwishe cyangwa uwo amenekeye mu gihugu atsindwa uruhenu. Ntabwo byari bihagije kuba ari umuntu wemeye kumena amaraso gusa kuko iyo biba ibyo hari kujya haboneka benshi babyemera, ahubwo uwo yagombaga no kuba ari uwo mu muryango w’umwami, akaba nk’umuvandimwe we, umuhungu we cyangwa umwami ubwe; kandi nabwo amasano ubwayo ntiyabaga ahagije, ahubwo yagombaga gutorwa n’Imana zeze. Nyamara kugira ngo ibi tubyumve neza, reka turebere hamwe igitekerezonkomoko cy’i Rwanda kitubwira inkomoko y’iyi myemerere. Ibi ngo byaba byaratangiwe na “Kibogo“, izina ry’ikinyarwanda ubona rikomoka ku nshinga kubogora ihwanye n’iyo mu gifaranda bita “sauver“, “redresser“. Bityo rero tubona ko izina “Kibogo“ rihwanyije ubusobanuro n’ijambo ryo mu rurimi rw’igifaransa “sauveur“ kandi uku Yezu akaba ariko yitwa n’abakirisitu. Igitekerezonkomoko umutabazi KIBOGO mu Rwanda Mu mateka y’u Rwanda dutangira kumva iby’Umutabazi bwa mbere muri wa mugani w’Ibimanuka mu gice cya wo cy’Umugani uvanze n’igitekerezo. Dore rero uko Padiri Loupias wabyakiriye abitubwira nkuko byaje kwandikwa na Lacger : “Ubwo Kigwa n’umuvandimwe we Mututsi na mushiki wabo Nyampundu bacibwaga mu ijuru bitewe n’icyaha cya nyina wamennye ibanga ry’Imana, bururukiye mu Mubali bavuye mu ijuru. Bagera mu Mubali rero, bibonye bambaye ubusa bakennye. Hashize iminsi icumi bafite agahinda gakabije, bafite inzara, inyota n’imbeho bifuza gupfa gusa, bambaza Imana bati: Mana y’u Rwanda tugirire impuhwe utubabarire. Muri ako kanya inkuba ikubitira mu kirere maze umurabyo ukongeza ibyatsi byumye maze babona agashirira baragafatisha babona umuriro barota. Hashize iminsi ijuru rirakinguka babona hamanutse impeke, ibishyimbo, amasaka n’insina y’imineke. Hasize iminsi na none mu ijuru hamanuka ikibumbe cy’ubutare bwo gucuramo ibyuma n’amasuka bati: Imana ni yo itwoherereje ibi byose”. Maze ni ko guhinga batihingishije! Muri ako karere bamanukiyemo, hari hatuye imiryango itatu: Abasinga, Abazigaba n’Abatwa bo mu ishyamba. Abo bantu bose bari barakomotse mu ijuru aho ba sekuruza bari barirukanywe bitewe n’icyaha bahakoreye. Kubera ko bo batari barigeze basaba Imana imbabazi, ni cyo cyatumye ibarekera mu butindi n’ubukene. Abo baje nyuma nibo babatungishije. Kugira ngo abo bantu batazarimbuka bagashiraho, byatumye Imana yohereza Umutabazi Kibogo aza ku ruhembe rw’umurabyo arababwira ati: Mwitinya nimuhumure ni Imana ibantumyeho! Nzaba umuhuza wanyu n’Imana kandi icyo muzasaba cyose niba ari cyiza Imana izakibaha!. Umutabazi ni impongano y’Imana ku bana bayo bayiringira. Nyuma ariko abagome baramufashe bamumanika ku giti bakoresheje ibyuma bisongoye baramwica. Ariko Imana yomoye ibikomere bye imugaruramo ubuzima hanyuma Imana yohereza umurabyo umuzamura mu kirere asubira ku Mana. Iyo u Rwanda rugize amakuba, umuzimu w’Umutabazi aza gutura muri umwe mu bana b’Umwami agahinduka Umutabazi agakiza igihugu. Hano babivuga neza ko Batambyi bo mu Mubali aribo bamubambye bakamwica nyamara ariko ko “Imana yomoye ibikomere bye imugaruramo ubugingo hanyuma yohereza n‘umurabyo umuzamura mu kirere asubira ku Mana”. Ibi nabyo wagirango ni bwa buhamya Petero yatanze ku munsi wa penekositi. ( Ibyakozwe n’intumwa 2:24, 32) Noneho mu mwanzuro w‘iki igitekerezo hakagira hati: “Nzaba umuhuza wanyu n’Imana kandi icyo muzasaba cyose niba ari cyiza Imana izakibaha!” Umutabazi ni impongano y’Imana ku bana bayo bayiringira”. Aya magambo muzi ko aboneka mu Ivanjiri ya Yezu ahantu henshi agira ati: “Nyamara abamwemeye bose bakizera izina rye yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’imana."( yohana 1: 12) Ahandi ati: “Nimuguma muri jye nanjye nkaguma muri mwe icyo muzasaba cyose muzagihabwa”( yohana 11:14) Nkuko rero mubizi, ntabwo byagarukiye aho; Yezu ageze mu ijuru yohereje Roho Mutagatifu . Muri uyu mugani batubwira ko “iyo u Rwanda rugize amakuba, umuzimu w’Umutabazi aza gutura muri umwe mu bana b’Umwami agahinduka Umutabazi agakiza igihugu.” Aha rero ngirango murabona ko ari isezerano rya roho mutagatifu riba risohoye (Yohana 14: 15-31). Gusa ariko umuntu yakwibaza iki kibazo: kuki ari mu mwana w’Umwami Umuzimu w’Umutabazi (Roho Mutagatifu) agomba kuza guturamo kugira ngo amene amaraso ye akize igihugu? Icyo inyigisho y’isezerano rishya yigisha ni uko Yezu ari umukiza( umutabazi) ukomoka mu muryango w’Umwami Dawidi kandi ngo amaraso ye yamennye ku bushake ni yo yatumye agarurira Imana iyi isi yayamennyeho. Aha murabona neza ko Umutabazi wo mu Rwanda ari “Umuterekero” ukomeye w’Umukiza Yezu ukomoka mu nzu y’Umwami, akaba yaratabaye akamena amaraso ye kugirango agarurire Imana isi yagomye. Iyi ni yo mpamvu igihugu cyose kigometse ku Rwanda kugira ngo “kigarurwe” ku Rwanda rw’Imana ariyo Mwami nyakuri warwo, hagombaga kuboneka umuntu wo mu nzu y’Umwami cyangwa umwami ubwe, werekanywe n‘indagu ikamwemeza kujya kumena ku bushake amaraso ye ku butaka bw’abagome bigometse ku Mana y’u Rwanda, kugira ngo u Rwanda rugarurire Imana icyo gihugu. Uyu muterekero mutagatifu w’u Rwanda ni wo watumye Umutabazi yari intwaro ya nyuma ku makuba y’u Rwanda. Iyo iby’iki gitekerezo cy’Umutabazi kiza kuba inkuru idafite izindi nzibutso zikomeye mu mateka y’u Rwanda rwa kera nka bariya bazwi ko bamennye amaraso yabo, twari gutekereza ko cyahimbwe n’abantu bari bamaze kumenya Ivanjiri yazanywe n’Abazungu bityo tukemera ibikivugwamo dushidikanya. None dufite amateka y’Abatabazi babayeho mbere cyane y’uko Ivanjili yazanywe n’Abazungu igera ino; tubona n’ibikorwa byabo ko bihamya amagambo yo muri kiriya gitekerezo. Yezu n’ishusho y’abatabazi hirya no hino ku isi Boudha Nubwo abantu benshi bakomeje gutekereza ko Budha yaba yarabayeho ahagana muri 500 mbere ya Yezu, hari ibihamya byinshi byagiye bitahurwa byemezako yaba yarabayeho mbere cyane y’icyo gihe, naho amashusho baheraho babivuga akaba ari amashusho ahubwo yakozwe icyo gihe. Iyo wize ibya Budha ubona afite ishusho nk’iya Yezu ! Kandi ntibishoboka ko imyemereye y’abemera Boudha yaba yarigannye iya Yezu kuko niyo yabanjirije imyemerere ya Gikilisitu ku buryo haramutse harabayeho kwiganana hagati y’iyo myemerere wavuga ko imyemerere ya gikirisitu yaba hari ibyo yavomye mu myemerere y’Aba budha. Reba nawe Boudha yabyawe n’umwari witwa Maya, amaze gukura yakoze ibitangaza byinshi. Yamenagaye unzoka umutwe, akuraho gusenga ibigirwamana, yitwaga, umwungeri mwiza kandi nyuma yo gupfa yahise ajya muri Nirvana ( ukubaho kuzuye ihirwe umuntu yagereranya n’ijuru). Orphée mu Bugereki Orphée, yadutse mu kinyejana cya 13 mbere ya Yezu, kandi aza zanye impinduka zikomeye mu by’iyobokamana nk’ibivugwako Yezu yakoze. Nkuko Horace umuhanga mu by’amateka w’umugiriki abitubwira, Orphée yaje ari nk’umusemuzi w’Imana kugirango abantu bamenye ubushake bwayo. Mu by’ukuri ababyeyi be bari bazwi, ariko byavuzwe ko yari umuhungu w’Imana isumba byose ApolIon, yabyaranye na n’umwari Calliope. Orphee azwiho by’umwihariko kuba yari Imana akaba n’umuntu akaba yaramanutse akajya ikuzimu nyuma akavayo akozeyo intambara kandi ayinesheje. Horus mu Misiri Ibivugwa kuri Horus n’ibivugwa kuri Yezu birasa cyane ku buryo nka Gerald Massey we abona ko ibyatumye Yezu yitwa Kristo akenshi ari ibintu bikomoka kuri Horus. Inkuru za Horus wo mu Misiri ni iza cyera cyane mbere ya Yezu ndetse na mbere ya ba Mose arikoYezu yaje ahuje byinshi nawe. Horus yabyawe nyina atabonanye n’umugabo kandi amubyara kuwa 25/ Ukuboza umunsi wizihizwaho Noheli ariryo vuka rya Yezu. Horus yari afite intuma 12, yarapfuye ajya mu gituro nyuma arazuka. Yitwaga amazina kandi menshi ahuye n’amwe Yezu yiswe : inzira, ukuri, urumuri, Mesiya, umwana w’Imana wasizwe, umwungeri mwiza. Kandi nawe yari umwe mu butatu budatandukanywa bwo muri Misiri ya kera. Yakoze ibitangaza byinshi harimo ikizwi cyane cyo kuzura umuntu witwa El-Azar-us mu bapfuye. Krishna mu Buhinde Ishusho y’uwo abakirisitu bita umukiza n’umukiza w’abahinde zirasa cyane ! Krishna yabyawe n’umwari Devaki. Yitwa Imana-Umushumba, akaba uwa kabiri mu butatu bw’Imana. Yahstse kwicwa n’umwami w’umugome akiri muto aramucika kandi uwo mwami ategeka kwica abana bose bakiri bato. Yakoze ibitangaza byinshi n’imirimo ihambaye kandi hari ibitekerezo byinshi bivuga ko yapfuye abambye ku musaraba ariko nyuma yzamutse mu ijuru. Nyuma y’ibi tugomba kwibaza. Ikibazo tugomba kwibaza. Ese Abanyiginya hari ahantu baba barahuriye n’ivanjiri ya Yezu nyuma bakayizana mu muco wa kinyarwanda nkuko abazungu babihasanze cyangwa ibya Kibogo w’i Rwanda nabyo bimeze nka biriya byaba Krishna wo mu buhinde cyangwa ba Horus bo mu Misiri ku buryo byaba ari ibintu basanze ino biharambye ndetse byahahoze na mbere ya Yezu dore ko ubushakashatsi bugezweho ku mateka y’u Rwanda bwerekana ko na mbere y’ivuka rya Yezu muri aka karere hari hatuye abantu? TUZAKOMEZE TUBITEKEREZEHO. Gerard NIYOMUGABO NYAMIHIRWA mastergnn
Posted on: Thu, 01 Aug 2013 06:50:46 +0000

Trending Topics



0201677206031606">A Treaty only needs the signature of the President and approved by
SABIAS QUE UN DIA COMO HOY EN: 1066: Guillermo I de Inglaterra y

Recently Viewed Topics




© 2015