EU YASHIMYE UKO INKUNGA YATEYE U RWANDA YAKORESHEJWE MURI UYU - TopicsExpress



          

EU YASHIMYE UKO INKUNGA YATEYE U RWANDA YAKORESHEJWE MURI UYU MWAKA Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) urashima uburyo u Rwanda rwakoresheje inkunga waruteye muri uyu mwaka wa 2014, ari na yo mpamvu hongerewe amasezerano y’ubufatanye kugeza ku myaka itandatu. Nk’uko byemejwe na Ambasaderi w’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Michael Ryan, u Rwanda rwakoresheje neza miliyoni 69 z’ama yero (€69 million) zingana na miliyari 58 z’amafaranga y’u Rwanda rwahawe nk’inkunga muri uyu mwaka, ari cyo cyatumye basinyana amasezerano y’imyaka itandatu ku nkunga ya miliyoni 460 z’amayero (€460 million). Michael Ryan ati “Uyu wabaye umwaka mwiza mu bufatanye bw’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi n’u Rwanda, kandi ibikorwa ubwabyo birivugira. Twasinye amasezerano na Minisitiri Gatete (Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi), aho tugomba gutanga miliyoni 460 z’amayero azakoreshwa mu myaka itandatu itaha; 80% byayo azunganira ingengo y’imari ya Leta.” igihe/ubukungu/ubucuruzi/article/eu-yashimye-uko-inkunga-yateye-u
Posted on: Fri, 26 Dec 2014 07:27:30 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015