PEREZIDA KAGAME YIHANGANISHIJE UMURYANGO WA RUDASINGWA MU - TopicsExpress



          

PEREZIDA KAGAME YIHANGANISHIJE UMURYANGO WA RUDASINGWA MU ISHYINGURWA RYE Perezida wa Pepubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatanze ubutumwa bugaragaza ko u Rwanda rwifatanyije n’umuryango w’Umunyarwanda Rudasingwa Kanyankore Marcel, watabarukiye mu Butumwa bwa Loni yoherejwemo kuba umuhuzabikorwa mu kurwanya icyorezo cya Ebola muri Guinea. Rudasingwa yasanzwe mu cyumba cya hoteli yari acumbitsemo yapfuye tariki 17 Ugushyingo 2014 i Konakry.Mu muhango wo kumusezeraho wabaye kuri iki Cyumweru tariki 23 Ugushyingo, abahagarariye umuryango we batanze ubuhamya babwiwe n’uwafunguye icyumba Rudasingwa yabagamo ko yasanze ashyize ikiganza ku gituza asa n’urimo guseka... aryamye ku buriri. Abahagarariye uyu muryango bashimangiye ko ubu butumwa bwatumye bahamya ko nta muntu wamuhotoye nk’uko ibihuha byakomezaga gucicikanywa akimara gusangwa yatabarutse. Uyu muhango wo kumusezeraho wabereye mu Rusengero rw’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi rwa Remera mu Mujyi wa Kigali, ahavugiwe ibigwi n’ubutwari byamuranze akiriho. Abahagarariye Loni, umuryango we, Abayobozi b’Itorero n’inshuti ze bahurije ku kuba Nyakwigendera Rudasingwa yakundaga Imana, ari inyangamugayo, akunda abantu, yitangira akazi, agira impuhwe, yicisha bugufi, ahorana umunezero, adapfa kumva amabwire, akunda u Rwanda akanarwitangira n’ibindi. Muri uwo muhango, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, ni we wasomye ubutumwa nyirizina Perezida Kagame yatanze yihanganisha umuryango usigaye wa Rudasingwa . Muri ubwo butumwa hakubiyemo ko “u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda bifatanyije n’umugore wa Rudasingwa, Uwimana Monique ndetse n’abana babo, kandi ko ubutwari bwa nyakwigendera bwagaragariye mu kuba atabarutse ari kurengera ubuzima bw’abandi Banyafurika.” Umuvandimwe wa Rudasingwa na we yagize ati “Rudasingwa yakundaga umuryango cyane ndetse n’igihugu, twizera ko yasinziriye atapfuye kuko umuntu wafunguye icyumba cye yatubwiye ko yasanze ashyize ikiganza ku mutima asa n’urimo guseka, bityo akaba ntawamuhotoye nk’uko ibihuha byari byavuzwe. Ni we wari imfura mu muryango wacu abenshi yadutangiye inkwano n’iyo twabaga tutazibuze, yakunda u Rwanda kandi yahoraga avuga ko yakora icyo ashoboye cyose ngo u Rwanda rutere imbere.” Umuhuzabikorwa w’Amashami ya Loni mu Rwanda (One UN), Lamin Momodou Manneh, yongeyeho ati “Ubwo nahuraga na Rudasingwa muri Gicurasi mu nama ya Loni, twisanze twicaye ku meza amwe maze turaganira turamenyana. Yambwiye ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahaburiye abana be batanu; namubajije uburyo abasha kubaho muri ako gahinda ambwira ko byose abibashishwa n’Imana yo mu ijuru…” Rudasingwa yavutse tariki ya 18 Kamena 1955, mu Bitaro bya Mugonero mu Karere ka Karongi, ari na we wari impfura ya Kanyankore Enos na Kabarenzi Martha. Rudasingwa yize muri Uganda kugeza muri kaminuza; amashuri abanza yayarangirije ku Ishuri ry’Abadivantisiti rya Bugema, ayisumbuye mu rya Kigezi, naho kaminuza ayiga i Makerere hagati y’umwaka wa 1976 na 1979. Mu mwaka wa 1980 yize ibijyanye n’uburezi mu Bufaransa. Rudasingwa yatangiye akazi k’ibyo yize mu1989 ubwo yakoraga mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Bana (UNICEF). Yakomeje gukorera Loni mu bihugu bitandukanye birimo Mali, Guinea, Kenya, Djibouti, u Rwanda n’ibindi. Rudasingwa yashyingiranywe na Monique Uwimana tariki ya 13 Ukwakira 1981, akaba amusigiye abana babiri kuko abandi batanu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Pasiteri Mpyisi na we yatanze ubutumwa bwihanganisha abasigaye, ashimangira ko nyuma y’ubu buzima hari ubundi. Nyuma yo gusezera Rudasingwa, Umurambo we wajyanywe gushyingurwa mu Irimbi rya Rusororo.
Posted on: Sun, 23 Nov 2014 16:19:13 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015