3) Ishyaka PPR –Imena rizaharanira ko ubucamanza nyarwanda - TopicsExpress



          

3) Ishyaka PPR –Imena rizaharanira ko ubucamanza nyarwanda bwigenga. 4) Ishyaka PPR-Imena rizaharanira kandi ko ubuyobozi bw’igihugu bushimangira gahunda yo gufasha no kurengera imfumbyi,abapfakazi n’abandi bose bokozwe munda n’amarorerwa yagwiririye u Rwanda arimo jenoside y’u Rwanda n’ubwicanyi ndengakamere bwahekuye umuryango nyarwanda mu bihe bitandukanye byaranze amateka y’u Rwanda. 5) Ishyaka PPR-Imena muri gahunda yaryo y’ubworoherane,ukuri , ubwubahane n’ubwiyunge m’umuryango nyarwanda, rizaharanira kandi rishimangire ko hagomba gushakirwa hamwe umunsi umwe abanyarwanda bakwibuka inzirakarengane zose zazize amarorerwa yahekuye u Rwanda bityo buri nzirakarengane yose mu muryango nyarwanda ihabwe uburyo bwo kwibukwa. 6) Kubijyanye n’imikorere yaryo, Ishaka PPR –Imena riratangariza abanyarwanda bose ko ryiteguye gukorana n’imitwe ya politiki y’u Rwanda, yaba ikorera mugihugu n’ikorera mubuhungiro n’amashyirahamwe nyarwanda arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, muri gahunda y’ubworoherane, ukuri, ubwubahane n’ubwiyunge bw’umuryango nyarwanda.
Posted on: Tue, 09 Jul 2013 20:27:04 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015